
Burera: Urubyiruko rwasabwe kugaragaza isura nyayo y’igihugu
Aug 22, 2024 - 19:20
Mininisitiri w’intebe Dr. Eduard NGIRENTE aributsa urubyiruko rwo mu Rwanda n’uruba mu mahanga rwasoje itorero indangamirwa icyiciro cya 14 ko rufite inshingango zo kugaragaza isura nyayo y’igihugu, bakanahinyuza abakivuga nabi. Nimugihe abasoje iri torero bavuga ko impamba y’ubumenyi bahakuye igiye kubafasha kubaka igihugu gishingiye ku muco no guhamya amateka nyayo y’igihugu.
kwamamaza
Urubyiruko 494 barimo ababa mu Rwanda no mu mahanga bari bamaze iminsi 47 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera, basoje itorero Indangamirwa icyiciro 14.
Ubwo yasozaga iri torero ku mugarararo, Minisitiri w’intebe Dr. Edword Ngirere yibukije uru rubyiruko ko rufite inshingano zo guhamya amateka nyakuri y’igihugu kandi ko arirwo rugomba kugiteza imbere mu byemezo bafata.
Yagize ati: “igihugu cyacu uko kiri, ari abakivuga ukundi ndetse n’abakivuga ibitaribyo. Kandi mwabyivugiye uwanyu ko uruhare muzagira ari ukuvuga igihugu cyacu neza, uko kiri, ntihagire ubabeshya kandi ntihagire utubeshyera. Twizeye ko n’ibyemezo mwifatira, mubyukuri si ibyanyu, ni ibyemezo biteza imbere igihugu. Iyo urubyiruko rufashe icyemezo cyiza, muba mufashe icyemezo cy’ahazaza h’igihugu. Mukomeze mube urubyiruko rufata ibyemezo byiza, ibyo rero tukaba tubibwira abitabiriye iri torero ndetse n’ urubyiruko rw’u Rwanda aho ruri.”

Abarangije itorero ry’indangamirwa icyiciro 14 bavuga ko impamba y’ubumenyi bahakuye izabafasha guhamya amateka nyayo y’igihugu ndetse no guhinyuza abakivuga nabi.
Umwe yagize ati: “hano mpakuye ibintu byinshi! Mpakuye kubyuka kare, ikinyabupfura, gukorera hamwe, kutabusanya n’imyitozo ngororamubiri kuko ubu ndi fit. Twize imigeri y’amoko atandukanye n’ingumi, kata y’icyuma, kurwanisha icyuma….”
Undi ati: “hano twahigiye amasomo atandukanye, turagiye ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abasebya igihugu cyacu cy’u Rwanda, nta mpamvu yo kuhanyura tutavuze. Turahari ngo tuvuge ibyo u Rwanda rugezeho dukoresha amavideos y’u Rwanda, ibiganiro bitandukanye duhakana ibyo barimo bapfobya byo mu Rwanda.”
Minisitiri Dr Eduard NGIRENTE yaniyibukije uru rubyiruko ko igihugu kidakeneye urwasaritswe n’ibiyobyabwenge.
Ati:” turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyobyabwenge. (…) ibiyobyabwenge byica ubwonko nuko bigatuma ibyo igihugu rugitegerejeho rutakibona ariko icyo nawe umuryango warugutegerejeho ntuzakibone, nawe ubwawe ntuzakibone. Turashaka urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange, mureke twirinde ibiyobyabwenge.”
Mu masomo uru rubyiruko rwahawe harimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare yo kwirwanaho aho bibaye ngombwa, amasomo y’ubutore no gukunda igihugu, amateka yacyo, n’ibindi bizafasha uru rubyiruko gusobanukirwa igihugu rwifuza kuragwa.


@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


