
Burera: Umugabo yafashwe amaze kwambutsa umupaka ibilo 20 by’urumogi
Nov 4, 2025 - 14:15
Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umugabo wari umaze kwambutsa umufuka urimo ibilo 20 by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gakenke yafashwe mu rukerere rwo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira (10) 2025, ahagana saa 03h00.
kwamamaza
Uyu mugabo yafashwe n’abapolisi bari mu kazi mu mudugudu wa Vumage, akagari ka Murwa, mu murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, aho avuga ko urwo rumogi yari arukuye hakurya y’umupaka, yibwira ko niyitwikira igicuku adafatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru avuga ko Polisi k’ubufatanye n’izindi nzego bashyize imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge byambutswa imipaka biganjemo urumogi na kanyaga cyane cyane ko aribyo bikunda gufatirwa ku gice cy’akarere ka Burera, akibutsa abishora muri ibi bikorwa bibi ko babireka kuko nibatabireka bazafatwa amanywa n’ijoro.
Yagize: “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’igihugu ndetse n’imbere niyo mpamvu tugira inama ababyishoramo kubireka kuko nibatabireka bazabizira.”

Yongeyeho ko “Bitewe n’ingaruka tubona z’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya. Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.”
“Ababikoresha baramutse babyanze, bakabigendera kure, barushaho kugira ubuzima bwiza kandi na bamwe bashaka kubicuruza babura abakiriya (isoko) bityo bikaba intandaro yo guhomba, bakabireka.”
Polisi ishimangira ko kurwanya ibiyobyabwenge atari iby’urwego rumwe ahubwo bisaba imbaraga za buri wese, ubikoresha akabireka ndetse n’ubufiteho amakuru akayatanga kugira ngo ubabigiramo uruhare bafatwe.
Ibi biyobyabwenge by’urumogi, uyu mugabo yafatanywe biri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Uwafashwe, afungiye kuri station ya Polisi ya Butaro kugia ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


