Burera: Ubuyobozi bw’Akagali bwabangamiye umwanzuro w’abunzi, abaturage babura bamburwa utwabo!

Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga ni bamwe muri 30 bari bibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya amafaranga ryitwaga “ Dusane ingo zacu” ryo mu murenge wa Gahunga. Aba baturage bavuga ko Hatangimbabazi Samuel; umunyamuryango w’iryo tsinda, yatorokanye amafaranga y’abanyamuryango yose, abunzi baza kwanzura ko hagurishwa imitungo ye kugira ngo biyishyure ariko uwo mwanzuro ukaza kubangamirwa n’ubuyobozi bw’akagari.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko bari bageze igihe cyo kurasa ku ntego [ni ukuvuga kugabana amafaranga bagari bagejejemo] noneho bucya uwo bari bayagurije y’igiriye muri Uganda. Aba banyamuryango bahise bagana mu bunzi ariko imyanzuro yabo yaje guteshwa agaciro.

Umwe muri bo waganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Mu rubanza banzuye ko agomba kutwishyura mu minsi 30 noneho atatwishyura muri iyo minsi amafaranga 558 600, [ayo mafaranga]akava mu mitungo ye ku ngufu za leta. Nibwo twaje kwitabaza umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo aturangirize ikibazo. Ariko yaje kudutangariza ko gitifu w’Akagali ka Rwasa yanze kumusinyira ku ifatira-bwishyu.”

Undi ati: “ ni ukuvuga ngo harebwa ubwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’Akagali n’umuhesha w’inkiko. Twajyagayo gusinyisha amahamagara abakadusinyira, ariko Mudugudu yaradusinyiraga hamwe n’umuyobozi w’Akagali akadusinyira.”

Aba baturage bavuga ko bakomeje kudindira mu iterambere ryabo, basaba izindi nzego ko zabafasha kubona ayo mafaranga kuko Akagali gakomeje kuba inzitizi yo gukemurirwa ikibazo cyabo, ibyo bise gukinwa agapira.

 Umwe ati: “Dusanga ari umuhesha w’inkiko ari na Gitifu badukina agapira! Tugasanga ikibazo kiri hagati yabo ahubwo mwabatubariza impamvu batashyira mu bikorwa umwanzuro w’Abunzi kandi twarateje na kasha mpuruza ku rukiko.”

 Undi ati: “ ari umuhesha w’inkiko tugera aha ati Gitifu  n’umukuru w’Umudugudu banze kunsinyira! Kandi twamuhaye dosiye arayiga….”

Mukabenda Vestine; Umuyobozi w’akagali ka Rwasa, niwe utungwa agatoki muri iyi nkuru. Yavuze ko ikibazo cy’aba baturage akizi ariko abajijwe ibimuvugwaho byo kubangamira ishyirwa mu bukorwa ry’ imyanzuro y’abunzi avuga ko byatewe nuko nyuma yaje kumenya ko uwaburanishijwe yari muri Uganda.

 Yagize ati: “Icyo kibazo ni icy’umuturage wo mu mudugudu wa Gitagata wagiye mu itsinda ryo muri Kidakama noneho ngo yaje kuryambura. Nkaba narandikaga ku ihamagara ryabo ko uwo muturage n’umuryango we batorokeye Uganda. Rero numva ntanyuranya n’itegeko kuko nagombaga gusinya ko ibye bifatirwe kuko yaba yaraburanishijwe ari mu Rwanda. Keretse ninandika ko ikibazo cyakemuwe uwo muntu ari I Buganda atari mu Rwanda.”

Icyakora Uwanyirigira M.chantal; umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko aba baturage bakwegera inzego zirimo n’akarere kugira ngo zibafashe gukurikirana iki kibazo.

Ati: “Bahise babona baradindirijwe ku Kagali ntawahita abyemera ahubwo bahita babijyana ku rwego rw’umurenge rukabisuzuma noneho babona batanyuzwe bakaza ku rwego rw’Akarere kuko bakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri mbere ya saa sita.”

 Aba baturage bari bibumbiye mutsinda ryitwa ‘Dusane ingo zacu’ ryari rigamije kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere bambuwe arenga ibihumbi 500 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo aba baturage bavuga ko akarengane kabo kazingiye ku kagali, hari n’abavuga ko umuhesha w’inkiko wabo nyuma yabihundtse, mugihe Hatangimbabazi Samuel watorokanye ayo mafaranga, we ibi abikurikirana yibereye Uganda.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Burera

 Oct 18, 2022 - 14:20