Burera-Rugarama: Barasaba ubuyobozi guhagurukira abiba ibyuma byubatse isoko rya Ryarwondo.

Abaturiye n’abarema isoko rya Ryarwondo ryubatswe mu murenge wa Rugarama barasaba ubuyobozi guhagurukira abagizi ba nabi bari kwitwikira ijoro bakarisenya bagamije kugurisha ibyuma biryubatse. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasa aba baturage gutanga amakuru ku girango ababikora babiryozwe, bukanavuga ko bugiye kongera kuribasanira.

kwamamaza

Isoko rya Nyarwondo riherere mu mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, abarirema n’abatuye hafi yaryo, bavuga ko hari abitwikira ijoro bakaza kurisenya bagakuramo ibyuma bakabigurisha.

Umwe yagize ati: “Buratubangamiye! Nk’ubu iri soko rimeze gutya nitwe turicururizamo, noneho nituze dusange barigize kuriya baryangiza, twakora iki?”

Undi ati: “abarisenyaga ntabwo ari abarirema, ahubwo ni abana bigize ingegera noneho bahenga abanyesoko bitahiye abana bakaza bakahakinira, Ahubwo njyewe utuye hariya nti inzu y’abandi bazayisenya!”

“ hari abantu bashinzwe amarondo bo mu gasantere , niba bumva umuntu ari gusenya ikintu nijoro ntibagikurikirane ngo bakirebe, niyo mpamvu babisenya kuko babona nabo bitagira nyirabyo! Birikurugiraho ingaruka kuko bari gupfobya iterambere ryacu! “

Kuba abantu bari kwangiza umutungo wa Leta kandi ari n’igikorwa remezo kiba cyarubatswe kugira ngo gifashe abaturage rusange, niho bahera basaba ko ababikora begenzwa bakabihanirwa.

Umwe ati: “bashyireho abantu bagomba kurinda umutekano w’umutungo bya leta.”

Undi ati: “ndumva bakongera kuryubaka ahari, abakarisana cyangwa se bakagenza abo bantu barigira gutya noneho bazafatwa akaba aribo baryubaka” “…kuko isoko ryacu ridufitiye akamaro.”

UWANYIRIGIRA M. Chantal; Umuyobozi w’akarere ka Burera; avuga ko iri soko ryari ryaregerejwe abaturage rigiye kongera gusanwa vuba, ariko anasaba abaturage batuye hafi yaryo gutanga amakuru yabarisenya bakabihanirwa.

Yagize ati: “wenda ababikora baryangiza  ni bamwe mu baturage, kandi babikora bazi ko tutari kubareba, ariko hari umuturage uturiye aho ngaho, bityo dusaba ko nabo mu bufatanyabikorwa busanzweho buranga ubuyobozi n’abaturage, icyo kintu cyajya kitabwaho.”

“Ariko ibyo ngibyo habaho igihe, tutarebye ikintu kimwe gusa ahubwo mu buryo bwagutse ku rwego rw’akarere , tugenda tureba ibikorwa bigeze igihe cyo kuba byasanwa bitewe n’ingengo y’imari ihari [buri mwaka iba ihari] yagenewe gusana. Turasaba abaturage ngo twe kubaka ibyo duhita dusana, ahubwo bajye batubera ijisho noneho ushaka kwangiza igikorwaremezo nk’icyo bamutungire urutoki kugira ngo abibazwe.”

Ingero z’abasaba ko  bakwegerezwa ibikorwaremezo mu bice batuyemo, hirya no hino mu gihugu, ntizisiba kwigaragaza.  Gusa hari n’abagaragaza ko mugihe umuturage asaba ko anyotewe n’ibikorwa remezo yamara kubyegerezwa akaba ari nawe ugira uruhare mu kubyangiza, ibyo kandi byazakomeza kundiza iterambere ryaho bikanatuma batakarizwa icyizere nubwo biba bidakorwa na bose.

Icyakora ibi bigaragazako abagenerwa bikorwa baba bagomba gutegurwa mbere yo kwegerezwa ibikorwaremezo runaka.

 @ Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Burera.

 Mar 20, 2023 - 15:46