Burera: Kugabanya amakimbirane yo mungo byahinduye imibereho y'imiryango

Mukarere ka Burera hari bamwe mu baturage bavuga ko mbere imibereho yabo yari hasi cyane kubera imyumvire, bikaba byaratumaga bashobora kugira imirire mibi, ariko ubu bakaba baramaze guhindurirwa ubuzima imibereho yabo ikaba imeze neza.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, kuva aho umurenge wubatse ujya ku mupaka wa Cyanika ni urugendo rw’ibirometero 3, bavuga ko mbere ubuzima butari bumeze neza kubera imyumvire bikaba byarashoboraga gutuma imirire mibi ibinjirana.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyanika nkumwe mu murenge ukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda bwana Ngendahayo Venant avuga ko imirire mibi akenshi yaterwaga n’impamvu zitandukanye zirimo n’amakimbirane mu muryango ahanini ashingiye kubiyobyabwenge bikunze kuboneka muri uyu murenge.

Uku guhindura imyumvire kw'abatuye muri aka gace akenshi byaturutse ku ishyirwa mubikorwa bya Leta y’u Rwanda byo guhindura imyumvire y’abaturage bishyirwa mubikorwa n’imishinga itandukanye yagiye yegera abaturage cyane cyane abari mu cyiciro cy’ubukene bakabigisha ndetse bakabongerera ubushobozi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwa 2019-2020 bwasanze aka karere ka Burera ku gipimo cy’igwingira kari kuri 42%.

Inkuru ya Emilenne Kayitesi / Isango Star Burera

 Feb 5, 2024 - 08:38