Burera: Inkunga yagenewe abarembetsi yahawe abandi none basubiye kwambutsa ibirimo ibiyobyabwenge

Bamwe mu batuye mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda bazwi kwa BAREMBETSI bahoze bambutsa ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe ariko bakabikurwamo, baravuga ko hari abatangiye kubisubiramo kuko inkunga bohererejwe yahawe abo idakwiriye. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butari bubizi ariko bugiye gukurikirana iki kibazo.

kwamamaza

Abahoze ari abarembetsi bigajemo abaturanye n’imipaka ihuza u Rwanda [mu karere ka burera] na Uganda barimo abafashwe bambutsa ibiyobyabwenge bakabifungirwa, nyuma yo kwizezwa inkunga bakabizibukira. Gusa bavuga ko iyo inkunga bagenewe yahawe abo yari itagenewe.

Umwe muribo yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ko “twari dufungiwe uburembetsi kuko twambuka imipaka tukajya hakurya I bugande, batangaga ibihumbi 150 ariko nyine nitwe bibandagaho. Ariko ayo afaranga yagiye yihererwa abayobozi mu midugudu. Twe abenshi bagiyeyo nta mafaranga….”

Undi ati: “ twebwe twambutsaga ibintu byabandi tubikura mu Bugande tubizana inaha, harimo n’ibiyobyabwenge. Ubwo nyuma baradufata baradufunga, nuko turataha ariko batwemerera inkunga, batwigisha uburyo twabivamo. Ibyo batwigishije turabyumva turabikurikiza ariko n’igihe inkunga iziye, mwa mbere twe ntitwayibona n’ubwa kabiri ije ntitwagira icyo tubona. Kandi ayo mafaranga yari kudufasha. Yafatwaga naba mudugudu n’abandi bo ku ruhande batigeze babikora ugasanga nibo mudugudu ashyizemo.”

Iruhande rw’ibi, hari abavuga ko hari abasubiye mu burembetsi, aho bambutsa ibitemewe birimo n’ibiyobyabwenge.

Umwe yagize ati: “ urebye abenshi basubiyemo. Nubwo atari benshi cyane ariko hari abasubiyemo.”

Undi ati: “biterwa n’uwabikoze kuko aba afite uko abigenza, akongera kugenda yambuka imipaka yahuriramo n’ingorane….”

MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’akarere ka Burera, yemeza ko hari inkunga zinyuranye zagenwe zirimo imirimo n’amafaranga yo gufasha abahoze ari abarembetsi kwihangira imirimo y’amaboko nk’ibyabarinda gusubira muri ibyo bikorwa.

Avuga ko bari bazi ko yageze kubo yagenewe, ariko bagiye kongera kubisuzuma.

Ati: “bahoze ari abarembetsi babura inkunga baza kubisubiramo?! Ubwo ndaza kubikurikirana mbimenye neza. Icyo nzi ni uko … hari abo bagiye baha imirimo mu byerekeye amakoperative anyuranye. Ubwo ndabikurikirana .”

Abakora uburembere n’ababuhozemo barondora ingaruka zabwo, uhereye kubamaze igihe muri gereza kugera no kuri bagenzi babo barasiwe mu mipaka ubwo bamutsaga ibitemewe. Uretse kuba utu duce twambukiramo ibiyobyabwenge, twakunze gutungwa agatoki mu kudindiza ibikorwa by’iterambere ryaho, kubera abenshi bahugira mu biyobyabwenge n’ibindi bisa nabyo bigatuma aka karere kaba akanyuma mu mihigo y’igihugu.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Feb 22, 2024 - 13:42