Burera: Barasabira ubutabera umunyashuri wari muri stage warohamye mu kiyaga 

Ababyebyi b'umunyeshuri witwa Kwizera Samuel wari ufite imyaka 19 waguye mu kiyaga cya BURERA ajyanwe mu rugendo-shuri, babwiye Isango star ko bashenguwe cyane n'urupfu rw'umwana wabo. Bavuga ko yarohamye ntatabarwe cyangwa ngo abo bari kumwe batange amakuru, kugeza ababyeyi be bahigereye bagasanga yashizemo umwuka. Ni mugihe Polisi y'u Rwanda ikorera mu ntara y'Amajyaruguru yemeje uru rupfu inavuga ko yakuwemo nishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ariko iperereza rikaba rigikomeje.

kwamamaza

Urupfu rwa Nyakwigendera Kwizera Samuel wigaga mu majyepfo y'u Rwanda muri Lycée de Nyanza waguye mu kiyaga cya Burera rwabanje kugirwa ibanga, nk'uko ababyeyi be hamwe nabo mu muryango we babitangaje.

Umubyeyi we yagize ati:" akajya ambaza ngo 'uyu mwana ni uwawe?' Nti ' ni uwanjye". Ati ' nonese ko tutari kumubona?" Nti kubera iki mutari kumubona? Ubwo bigejeje nko mu ma saa yine twiga kumushaka turi kumuhamagara ntiyitabe tukabona nta gisubizo biri kuduha, twiga uko twabona numero z'abantu bino ngo tubabaze. Duhamagara umwe mu bantu bahakoraga, niwe waduhaye amakuru ati' abo bana baracyari hano, mugenzi wabo umwe yaguye mu mazi bamubuze, kugeza na n'ubu."

Uyu mubyeyi avuga ko uru rupfu rwabashenguye cyane kuko atabonye ubutabazi kuva yarohama cyangwa ngo atangirwe amakuru. Basaba ko yashakirwa ubutabera.

Papa we ati:" ni ubugome, ni ubwicanyi ndengakamere kuko umuntu ushobora kumaramo hafi iminsi ibiri mu mazi yarajyanye n'abantu bakamutamo bakitahira, aho kugira ngo batange amakuru bagahitamo gutoroka, mbese amakuru yatanzwe n'abaturage!"

Maman we ati:" impamvu tuvuga ko ari agashinyaguro, akimara kugwamo, kugwamo ni impanuka zabaye nk'izindi zose ariko bakabaye batabaje abantu bakamukuramo. Ubwo rero bageze aho bamusiga mu mazi barataha. Mu gitondo twazindutse tuza tugeze aha tubura n'umuntu utwakira, mpamagara abo bayobozi bari bamuzanye ndababwira nti ese ko mutaza ngo dufatanye gushaka umwana kandi amakuru mfite yaba yaguye mu mazi? Ngo turaje, turaje, turaje. Birinze bigeza izi saha."

"Icyatubabaje cyane ni uburyo yapfuyemo. Umuntu agira impanuka, abantu yari kumwe nabo ntibatabaze ngo nibura bamenyeshe umuryango. Nabimwnye mu ma saa mbili, nyina yabimenye nijoro kandi ngo umwana yaguye mu mazi saa kumi!"

Ubwo umuryango wa Nyakwigendera wazaga kumushaka muri iki kiyaga, ni nako Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ikorera mu karere ka Burera bari bari kuhagera ari nabo bamukuyemo amazemo amasaha arenga 15.

Binyuze mu butumwa bugufi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara yAmajyaruguru, SP Jean Bosco MWISENEZA, yahamirije Isango Star aya makuru.

Yagize ati:" kuri uyu wa 22 z'ukwezi kwa 4, uwitwa Samuel w'imyaka 19 wimenyerezaga umwuga kuri 2chifs coffee business company iherereye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, yarari kumwe na bagenzi be 36 batembera kuri Flamer eco Lodge iherereye mu karere ka Burera, ku isaha y'16h30 bajya koga mu kiyaga cya Burera, Kwizera Samuel ararohama atapfa. Bagenzi be bamushatse baramubura.:

Amakuru dukesha ababyeyi ba Nyakwigendera nabo mu muryango we ba hafi bavuze ko n'abayobozi b'iyi Company bavuganaga mbere yuko bababwira ko umwana wabo yapfuye.

Umurambo wa Nyakwigendera wakuwe ku nkengero z'ikiyaga saa kumi n'imwe n'igice ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeli biherereye mu karere ka Musanze.

Gusa umuryango we uvuga ko" bafatwa bagashyikirizwa ubutabera kubw'umwana bazanye akagwa mu mazi bakamurekeramo ntibanatabaze."

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- ku kiyaga cya Burera.

 Apr 24, 2025 - 07:20