BURERA: Barasaba urwibutso rujyanye n’igihe kuko uruhari rujyamo amazi

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, bo mu mirenge ya Rugarama na Cyanika baravuga ko batewe agahinda no kuba urwibutso ruruhukiyemo abazize jenoside rujyamo amazi akabageraho kandi hakaba no mu muhanda. Ubuyobozi bw'akarere bubizeza ko mugihe kitarenze umwaka haraba hubatswe urwibutso rwujuje ibisabwa.

kwamamaza

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 baravuga ko batewe agahinda no kubona ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Rugarama bagerwaho n’ amazi y’imvura. Banavuga ko  uru rwibutso  ruzwi nk’urw’Akarere rutujuje ibyangombwa ndetse rusa n’ururi mu muhanda neza.

Umwe mu barokotse yagize ati: “uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abacu tubona rutabahesheje icyubahiro kibakwiriye.”

Undi ati: “ingaruka zabyo ni uko bituma n’abarokotse bahungabana. Iyo ubitekereje, ngaho amazi yo mu muhanda aturutse ku murenge arashaka kujya mu rwibutso, birabahungabanya cyane.”

“ubundi uburemere bw’ikibazo cy’izi nzibutso, duhereye ku rwibutso rwa Rugarama ni urwibutso ruri mu muhanda, kuri kaburimbo. Kandi indi nzitizi dufite ni uko hari amazi aturuka mu gice cy’ibirunga.”

“nanone hari amazi atemba ava iriya ruguru agacengeramo [mu rwibutso].”

Basaba ko hakubakwa urwibutso rwujuje ibisabwa kuko gukomeza kubona abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, batemberwa n'amazi y’imvura kuko hari abo byongerera ihungabana.

Ati: “ariko barwimuye, abarokotse nabo bazumva baruhutse nabo kuko abantu bacu bazaba bafite ahantu baruhukira, bafite umutekano n’amahoro.”

Undi ati: “ibikomere byo tubana nabyo buri munsi kuko iyo tugizeakantu gato kadutoneka kabyutsa ibindi bibazo ugasaga ugiye gusubira nkaho twari turi muri kiriya gihe kibi.”

MUKAMANA Soline; umuyobozi w'akarere ka Burera, avuga ko nabo babona ko uru rwibutso rutujuje ibisabwa. Gusa yizeza ko  mugihe kitarenze umwaka baraba bubatse urubyujuje.

Ati: “n’iyo urebye ubona urwibutso rwa Rugarama ntabwo rwujuje ibisabwa. Turi gushaka ikibanza kuko n’ahari umuhanda ugiye kwagurwa. Ariko twavuganye na bagenzi banjye ko twashaka ingengo y’imari kugira ngo rwubakwe byihuse [rwose bitarenze umwaka utaha].”

Uru rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwa Rugarama ari narwo rw’akarere ka Burera ruruhukiyemo imibiri 15 baciwe hirya no hino muri aka akarere. Intimba agahinda by’abafite ababo baruhukiye mur’uru Rwibutso rujyamo amazi y'imvura, bavuga ko  hari abo bishyira mu bihe by'ihungabana.

Emmanuel BIZIMANA Isango star mu karere ka Burera

 Apr 11, 2024 - 13:32