Burera: Abatuye mu kirwa cyo mu Kiyaga cya Burera baravuga ko ubwato bahawe bwangiritse.

Abatuye muri kimwe mu birwa byo mu Kiyaga cya Burera baravuga ko ubwato bahawe n’ubuyobozi bw’akarere bwamaze kwangirika ku buryobutagikora neza. Bavuga ko hari igihe bugera mu kiyaga rwagati bugahagarara, bagasaba gufashwa kubona indi moteri. Nimugihe Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinoni, iki kirwa giherereyemo, buvuga ko hari amafaranga ubwo bwato bwinjiza yakagombye kwifashishwa ariko buraza gukurikirana niba ikibazo gishobora kuba kiri mu micungire n’imikorere ya komite yabwo.

kwamamaza

Umudugudu wa Birwa uherereye mu kiyaga cya Burera ku ruhande rw’umurenge wa Kinoni. Abatuye kur’ icyo kirwa bavuga ko basigaye bagorwa no kwambuka ikiyaga cya Burera igihe bashatse kujya mu  bindi bice.

Bavuga ko nahuye n’iki kibazo  nyuma yaho ubwato bari bahawe bumaze kwangirika.

Umwe mu batuye iki kirwa yabwiye umunyamakuru w’Isango Star: “ kubera ko moteri imaze gusaza, hari igihe ikwamye ntikore.”

 Undi ati: “ ubwato bw’imbaho bugira manda y’imyaka ine buri gukorera mu kiyaga. Igihe ubu bwato bumaze, moteri yabwo ntirahindurwa, noneho hakaba ubwo igeze mu mazi igahagarara bitewe nuko inaniwe.”

Yongeraho ko “ Urabona nk’igihe igeze mu mazi igahagarara kandi harimo abantu benshi, ubwo biba bisaba ngo bakoreshe ubundi bushobozi, bakoresha ingashi ariko ntabwo yihutisha bwa bwato burimo ba bantu benshi. ubwo rero igihe bari kugasha ishobora kugira ikibazo hakazamo umuyaga ikagwa mu mazi.”

Igihe ubwo bwato bugeze mu kiyaga bakagira amahirwe ntibyubame ngo burohame, umuturage avuga ko “ iyo bugize ikibazo buri hagati ntibwubame mu mazi ,ubwo ubugumamo noneho abasigaye hasi bakazana amagashi bakaza bakagufata. Ariko bibaye ngombwa ko burohama kubera iyo moteri, ni ukoga utabizi akagenda[agapfa].

Bavuga ko byagize ingaruka no ku banyeshuli hari kuko hari ababura uko bambuka, n’igihe bwakoze hakaba igihe bugeze hagati bugahagarara.

Umwe ati: “Iyo bugeze mu mazi bugahagarara, harimo abanyeshuli baragaruka ntibabe bakigiye ku ishuli noneho amasomo akabacika.”

Nyirasafari Marie; Umuyobozi w’umurenge wa Kinoni, avuga ko aba baturage bacunze nabi amafaranga bakura muri ubwo bwato, akavuga ko iyo acungwa neza yari guherwaho hagurwa ibindi bikoresho harimo na moteri.

Ati: “Ni management mbi igaragara ku mikoreshereze y’ubwato. Ubundi mu bwato, uwambutse wese arishyura ahubwo ikibazo kiri muri komite yishyuza ayo mafaranga. Iyo bishyuye amafaranga, iyo komite igomba kumenya ngo ifite ikibazo bagomba gusimbuza ubundi cyangwa bakabukoresha. Ni ukuvuga ngo imicungire yayo ntabwo barayinoza, ubwo turaza kubikurikirana kugira ngo turebe niba koko ikibazo kiri muri komite.”

Abatuye muri birwa barasaba ko ubuyobozi bwabafasha  bukabaha ubundi bwato  nkuko bari babyemerewe ariko nanone ubuyobozi bukabasaba kujya babufata neza.

@ Emmanuel Bizimana/Isango star - Burera.

 Nov 10, 2022 - 14:43