
Burera: Abatuye mu birwa byo mu kiyaga cya Burera barashima ubwato bahawe
Jul 4, 2025 - 13:00
Abaturage bo mu mirenge ya Kagogo na Rusarabuye baravuga ko uretse no kutagira ubwato bubahuza nabo mu birwa bya Burera byaratumaga bamwe bicwa n'amazi y'ikiyaga, hari n'abataragiraga aho baba bishimira ko kubufatanye bw'ingabo na Polisi bahawe amacumbi n'ubwato bugezwe ho.
kwamamaza
Birikimasi Jean De Dieu ni umusare mu cyiyaga cya Burera giherereye mu murenge wa Kagogo. Urungano, inshuti n'abavandimwe be ubu bamwe amazina yabo yiyongeye ho 'Nyakwigendera' kubera kurohamira muri aya mazi bagiye mu birwa. Abo bose Birikimasi abibuka nk'abagiye Ejo.
Aganira n'Isango Star, yagize ati:" Hari imiyaga myinshi nuko ukabona baburiwe irengero, bashakwa bakababura, imwe (imirambo) ikaboneka, indi ntiboneke. Abo nibuka barenze 60 kandi ni muri iki kiyaga, aha uri kureba muri aya marembo."
Yongeraho ati:"Hari amato yagiye arenga arimo abantu 12, abandi 10, 11, 7...bagiye barohama bari n'amato, n'amato ntaboneke. Barapfuye, hari n'abageni bari bavuye kugura imyenda nuko bageze aha kubera ubwato bwari butoya, bahaburira ubuzima."
Mu bikorwa by'ingabo z'u Rwanda na Polisi bahawe ubwato bugezwe ho bwokoroshya ubuhahirane no gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye.
Umwe ati:" Baduhaye ubwato bwujuje ibyangombwa cyangwa se bwujuje ubuziranenge, ubu turanezerewe cyane."
Undi ati:" Ubu nta mpanuka zizongera kubaho. Urugero nko kuri business, abarobyi tugira indagara, amafi...bikaba ngombwa ko tudahita tubona ubutabazi bwo guhita tubigeza ku muturage. Ariko kuko tubonye ubwato bwa vuba vuba, izo ni business zo guteza imbere umuturage."
Naho mu murenge wa Rusarabuye, abatishoboye batagiraga aho kuba bavuga ko batakwibagirwa imbeho y'ijoro no gusembera.
Umwe ati:" Nari mbayeho nabi, nkodesherezwa n'akarere."
Ku bufaranye bw'igabo na Polisi y'u Rwanda n'ingabo zo muri Africa y'Iburasirazuba bubakiwe amazu 6 anashikikirizwa imiryango.
Umwe mu batujwe ati:" Ariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakoze akazi gakomeye, n'uwari asaigaye nta cumbi afite, bari kugerageza icumbi bakarifata."
Undi ati:" Ni uko ari ubuyobozi bwiza bwa Perezida."
ACP Boniface Rutikanga; umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda asaba kuzabifata neza kugirango babirambane.
Yagize ati:"Twongera kubibutsa ko bigomba kubagirira akamaro. Kugira ngo bibagirire akamaro rero bigomba gufatwa neza, bikitabwaho, bigakorerwa isuku, ndetse ibikenewe gukorerwa maintenance nk'ubwato bugakorerwa igihe kugira ngo iriy moteri ntizasaze. Ba baturage bo mu kirwa ntibakomeze kuba mu bwigunge, babashe guhahirana n'abandi, babashe kujya kwivuza, abana bajye ku mashuri."
Ubwato bwatanzwe bufite agaciro ka miliyoni 10, mu gihe aya mazu atandatu yubatswe n'ingabo na Polisi y'u Rwanda n'ingabo za Africa y'Iburasirazuba afite agaciro ka Miliyoni 100.
Ubu bufayanye bw'izi ngabo n’igihugu cy'u Rwanda, hari abavuga ko bishimangira agaciro ku mutekano w'umutururage n'ubufatanye bw'igihigu cy'u Rwanda na Africa mu by'umutekano.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


