Burera: Abatuye imirenge ya Kinoni na Rugarama barashinja ubuyobozi kutabakemurira ibibazo.

Abatuye mu mirenge ya Kinoni na Rugarama yo mur’aka karere barashinja ubuyobozi mu nzego zibanze kutabakemurira ibibazo nk’ ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwashizeho gahunda yo gusanga abaturage mu tugari mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage byanze gukemuka.

kwamamaza

Mu kugaragaza uburemere bw’ikibazo cyabo, Abatuye mu mirenge ya Rugarama na kinoni yo muri aka karere ka Burera bifashishije ingero z’ibibazo bimaze imyaka irenga 10 bagejeje ku buyobozi ariko ntikemuke.

Bavuga ko badakemurirwa ibibazo byabo nkuko ahandi ubuyobozi bwegerejwe abaturage kugira ngo bubakemurire ibibazo.

Umwe yagize ati: “twe nta n’ibyo badukemuriraga! Bakemura se ibihe bibazo?!  Umuntu yakunyuriza ipoto mu murima nuko imyaka ikanga ikangirika, nuko umwaka ugashira, bakongera bakanyuzamo undi muyoboro, bikarangira! Ikindi kikanyuramo nuko ntihagire icyo bakubwira, ukavuga ngo uwo muyobozi hari icyo akumariye?!”

Undi yunze murye, ati: “uretse ko nta kintu budukorera mu bikorwa umuturage aba yifuza kugira ngo abe yageraho nk’abandi! Iyo umuntu yaba atagukemuriye ikibazo, urivovota ukavuga ngo njyewe nabaye mu karengane. Ako karengane rero niko tuvuga, dukora tuvuga tukakageza mu buyobozi bw’inzego zibanze, nazo zirabizi! Kwa Gitifu w’umurenge, Gitifu…nonese njyewe muturage namenya ndabihera hehe?!”

“ni ikibazo gikomeye kuko urabona ko bakagombye kudukemurire ibibazo byose, ariko ntabyo bakemura! Urabona nk’uyu muyoboro baturishe amafatanga, batujyana ibyangombwa original none imyaka ibaye itatu bakibifite! Twajya kubaza kwa Noteri, ati ‘reka da!’ nonese ninde twabaza? Nonese batumariye iki abataduha ibyacu bajyanye?!”

Aba baturage basaba ubuyobozi bwabo ko bwakivugurura, bukegera abaturage nkuko ahandi bigenda kuko harimo abasa n’abamaze kurambirwa imikorere yabo.

Umwe ati: “icyo bakwivugururaho ni uko baza bakumva ibibazo by’abaturage…ni ukwivugurura mbese bakaza kumva ibibazo byacu. Ariko niko basanzwe kubera ko bahora baza bakatubeshya, bakatubeshya…ngo ibi tuzabikora.”

Undi ati: “bakwiye kutwegera bakatubaza ibintu tubura nuko bakabidukorera.”

NSHIMIYIMA Jean Baptise; umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, avuga ko nubwo ubuyobozi bwo mu nzego zibanze zegerejwe abaturage ariko bishoboka ko hari aho badakemurirwa ibibazo nkuko bikwiye.

Avuga ko  bashizeho gahunda yo kumanuka bakabasanga aho batuye,kandi ibyo byitezweho kuzakemura iki kibazo.

Ati: “ku rwego rw’Akagari, urw’Umurenge abayobozi barahari baratanga serivise. Ariko burya iyo umuturage abivuze haba hari ikibazo wenda atakemuriwe.”

“ nk’ubuyobozi, kugira ngo ibibazo by’abaturage bikemuke, hari gahunda yashyizweho ku cyumweru. Tumaze gusura imirenge igera muri itanu. Ariko hari n’indi gahunda yashyizweho by’umwihariko tukajya muri buri Kagari nuko tukakira ibibazo by’abaturage, tukahava tubikemuye. Ibidahise bikemuka birashoboka, wenda nk’ibisaba kwishyura ntiwahava wishyuye…ubwo icyo tugiha umurongo nuko tugashyiraho n’itsinda rigikemura , rikagikurikirana kigakemuka.”  

Hirya no hino ubuyobozi bwegerejwe abaturage kugirango himakazwe imiyoborere myiza, ndetse n’umuturage agire uruhare mu bimukorerwa kugira ngo hakorwe igenamigambi rifitiye abaturage bose akamaro.

Nubwo hatabura kwibazwa impamvu nyakuri ibibazo bidakemukira mu tugari, imidugudu cyangwa mu mirenge, kandi  haba harimo inzego zihagararaye izizikuriye.

Hari n’abaturage bagagaza ko aho bagejeje ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho yabo batabahakanira kubikemura kugira ngo babavire aho, ibyo bagaragaza nko kubikuraho!

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Burera.

 Aug 16, 2023 - 09:10