
Burera: Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhunde barasaba irimbi.
Oct 24, 2022 - 12:58
Abaturage batujwe mu mudugidu w’icyitegererezo wa Ruhunde barasaba gushyirirwaho irimbi kuko iyo bapfushije bibasaba gusubira aho bahoze batuye. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki kibazo bukizi ariko bwashyizeho itsinda rishinzwe gushaka aho babashyirira irimbi.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Ruhunde ni uwo mu murenge wa Ruhunde watujwemo abantu batandukanye barimo abatishoboye, bari batuye ahashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’abandi bimuwe ku mpamvu zitandukanye.
Abahatujwe bavuga ko bagowe cyane no guherekeza ababa bapfuye bitewe nuko nta rimbi bagira kuko kubashyingura bibasaba kubasubiza kuri gakondo bigatuma bahura n’ingorane zitandukanye.
Umwe yagize ati: “ ikibazo ni ukuba umuntu abe yapfuye nuko wikorere uwo mupfu umujyane ruguru hariya kandi bakagombye kuduha irimbi hafi! Kwikorera umupfu!? Hapfuye abana babiri tubajyana ku ivuko aho bakuye ba Nyina! Hari nuwavugaga ko tuzamujyana kuri Base!”
Undi ati: “nk’ubu nkanjye napfuye ni ukunjyana iriya[aho avuka]! Nonese umugabo yaburaye si ukungezayo nawe bagahita bamunkurikiza, bakaduhomba turi babiri! Umupfu araremera kuburyo hari ubwo yajya guterura isanduku akajyana nayo!”
“Hari abavuye za Ruhunde, ni ukubajyana iyo! Ibaze kwirirwa urabungana umuntu washaje ku mutwe!”
Aba baturage bavuga ko kutagira irimbi hafi bituma abagize ibyago bahura n’ihurizo ryo gushaka aho barekaza umurambo, kuko hari n’abajya gushingura mu tundi turere nka Gicumbi na Rulindo [baturutse aha muri Burera].
Izo mpamvu uruhurirane zituma basaba ubuyobozi bw’akarere kabo kubashyiriraho irimbi.
Umwe ati: “ni ukumushyira mu isanduka bakamutwara mu maboko! Ko nta modoka dufite, ubu wabona ubushobozi bwo gukodesha imodoka yo kumugeza iyo mwavuye?!”
Undi ati: “ ni ukudushakira ubufasha bakaduha aho twajya dushyingura.”
Icyakora Mwanangu Theophire; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bamenye ikibazo cy’aba baturage ariko bashyizeho itsinda ry’abatekinisiye bari gushaka aho bashyira irimbi.
Ati:“ubu hari ba Engenyeri b’akarere bari kugenda bakora nk’ibarura ry’ahashoboka muri buri murenge. Bari kubikoraho ndetse no hakurya igitekerezo bari bakitugejejeho, twarebye uko twabifata mu buryo buri rusange mu karere kose noneho bagafashwa, amarimbi rusange akajyaho.”
Aba baturage bavuga ko bagiye kumara imyaka ine batuye mur’uyu mudugudu wa Ruhunde kandi kuba bahatujwe ntibigeze bareka kubaza ikibazo cyo guhabwa irimbi, ndetse nta cyizere bigeze babona.
Bavuga ko kuba hari abajya gushyingurwa mu tundi turere bibatwara imbaraga nyinshi mu gihe harimo n’abamaze kugera mu myaka y’izabukuru bagaragaza ko hari abo bidashobokera gusezera ababo.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/SmeJe9AEYcU" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Burera.