
Burera: Abana b’abakobwa bari kujya gushakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kubwinshi
Jun 23, 2025 - 09:48
Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, hari abaturage bo mu murenge wa Butaro bavuga ko bahangayikishijwe nuko hari abana b’abakobwa bari kujya gushakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ngo bakagaruka batwite budakeye kabiri.
kwamamaza
Aba baturage bo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe nuko hari bamwe mu bana babo b’abakobwa bari kujya gushakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ngo bakagaruka baratewe inda bidatinze.
Barasaba ko bafashwa gushakirwa amahirwe abaha imirimo aha muri aka gace gaturanye na Uganda kugirango bose badashirira yo.
Solina Mukamana, umuyobozi w’akarere ka Burera asaba aba bakobwa kutirukira gusohoka igihugu kandi ko hari amahirwe bari gushakirwa ngo babone imirimo aha iwabo.
Ati “twabakangurira kuguma hamwe tukabafasha kuko ni inshingano zacu, tukabahuza n’amahirwe ahari kugirango bakore biteze imbere aho kugirango bazagende bagirire ingaruka muri ibyo bihugu hanyuma bagaruke nutwo bari bafite twarabashizeho”.
Hari abagaragaraza ko uretse n’uru rubyiruko rw’aba bana b’abakobwa bavayo batewe inda, hari n’abakuru bajyayo ku bwinshi, rimwe na rimwe ngo hakaba abasiga bagurishije imitungo yabo nyuma bakagaruka ntaho kuba basigaranye.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star Butaro mu karere ka Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


