Burera: Abahoze ari abarembetsi barahamagarira abakibirimo kubivamo bagafatanya urugendo rw'iterambere

Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, abahoze mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge n’izindi forode zitandukanye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bitwa Abarembetsi, bavuga ko kuva bava muri ibyo bikorwa biri guhindura imibereho y’ubuzima bwabo.

kwamamaza

Abitwa Abarembetsi bambutsa ibirimo ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu binyujijwe mu mbibi z’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda n’u Rwanda aha mu karere ka Burera, twakunze kubagarukaho mu bihe bitandukanye.

Ababivuyemo bagahitamo kwibumbira muri koperative Twiheshagaciro, ubu icungana naho ibiyobyabwenge na magendu binyuzwa ikorera mu murenge wa Cyanika muri aka karere, ubu bamaze gutegura imishinga ibyara inyungu ku nkunga bakesha inzego z’umutekano mubikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Abavuye mu burembetsi ngo bashingiye ku ngorane bahuraga nazo barahamagarira n’abakibirimo kubivamo nabo bakaza bagakorana imishinga ibyara inyungu.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda Sebagabo Prince, avuga ko abavuye mu bikorwa by’uburembetsi imyitwarire yabo iri guhindura ubuzima bwabo kandi ko bamaze no kubategurira imishinga kugira ngo inkunga yabo isohoke kuko bamaze kubashakira naho bazakorera ubucuruzi.

Ati "twabashakiye imiryango ibiri hafi y'umupaka aho bazacururiza ibigori, amasaka  n'ibishyimbo, umushinga turawohereza ku rwego rwa Polisi, inzego z'umutekano turazizi ko imvugo ariyo ngiro". 

Abagera kuri 70 nibo bavuye mu bikorwa byo kurembeka bibumbira muri koperative igamije kuzamura iterambere ry’imibereho yabo, kwikubitiro batekereje ubuhinzi, ariko babona barakerewe igihembwe cy'ihinga bahinduramo ubucuruzi arinabwo bari kunoza imbanzirizamushinga yabwo.

Kuba Polisi y’igihugu n’izindi nzego zarirukaga ku bambutsa ibiyobyabwenge n'izindi forode ubu bari kunoza imikoranire nabo bakanabaha inkunga hari abasanga bizafasha benshi mu rubyiruko rw'aha hafi y’imipaka mugihe abarembetsi bakomeje kubaba hafi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Burera

 Apr 21, 2025 - 07:56