Bugesera: Urubyiruko rukora ubuhinzi rwiteje imbere ariko bafite ikibazo cy'ibikoresho byo kuhira

Rumwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo mu buhinzi mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba bishimira ko bimaze kubageza kuri byinshi ariko bagifite ikibazo mu kubona ibikoresho byo kuhira.

kwamamaza

Uru rubyiruko rwihangiye imirimo mu buhinzi mu karere ka Bugesera ngo rwatangiye batazi ko ubuhinzi bubyara amafaranga, ariko hari byinshi bimaze kubagezaho.

Valens Ndagijimana uhinga kuri hegitari 3 ati "nahinze inyanya zishingirirwa zimpa amafaranga ndaryoherwa, icyambere nishimira nagezeho mfite aho mba".   

Christine Uwizerwa ukora ubuhinzi mu itsinda ati "duhinga ku buso buto tugasarura byinshi kandi ikindi dukora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, maze guhugurwa mpinga ku buso buto ngasarura byinshi kuko kuri uyu munsi maze kwigurira umurima wa miliyoni 5". 

Nubwo bakora ubuhinzi bukoreshwamo ikoranabuhanga mu kuhira kubera ko mu karere ka Bugesera hakunda kurangwa izuba, bavuga ko bahura n’ikibazo mu kubona ibikoresho byo kuhira.

Christine Uwizerwa ati "ibijyanye no kuvomera imbaraga ni nkeya kuko inshuro nyinshi dukoresha imbaraga zacu tuvomerera tugashyiramo n'abakozi igishoro kikiyongera, lisansi ni ikibazo kuko irahindagurika, twakongererwa izindi mbaraga tukabona uburyo bwo kuvomera busobanutse".     

Ntazinda Rongin, umuyobozi wishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera, avuga ko hari imishinga ifasha abakora ubuhinzi mu kubunganira kubona ibikoresho agasaba uru rubyiruka kwitabira iyi gahunda.

Ati "ntabwo dufite ubufasha ijana ku ijana ariko hari umushinga uri gukorera mu karere ka Bugesera umaze amezi 2 utangiye uri guha abahinzi ibikoresho byo kuhira, umuntu ukeneye imashini yo kuhira leta imutangira 50% nawe akitangira 50% ayo mahirwe arahari ku muntu ufite uruhare rwe, ntabwo ari ijana ku ijana ariko byibura nkunganire irimo ku bikoresho byo kuhira, ku bijyanye n'imirasire amabwiriza avuga ko umuntu agomba kuba afite ubutaka bwa hegitari 5 kuzamura, bishyize hamwe bakagira izo hegitari 5 babunganira, babunganira kuri 75%".   

Akarere ka Bugesera kagizwe n’imirenge 15, gafite ubuso buhingwaho bwa hegitari ibihumbi 65000, ubuso buhuje akaba ari hegitali ibihumbi 29.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Bugesera

 Nov 17, 2024 - 10:12