
Bugesera - Mayange: Ubujura buri gutezwa umurindi no kuba abafatwa badahanwa
Feb 27, 2025 - 09:08
Abatuye mu murenge wa Mayange wo mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwiganje muri ako gace aho bwibanda ku matungo magufi ndetse no gutobora amazu, ariko bigatizwa umurindi nuko abo bafatwa ntibahanwe cyangwa se ngo barihishwe ibyo bangije ahubwo bagakomeza kwidengembya aho bakoreye ibyo byaha by’ubujura.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera bavuga ko barembejwe n’abajura babiba ibyo batunze byiganjemo amatungo magufi, kumena amazu ndetse no kwiba imyaka mu mirima ibyo bigateza umutekano mucye.
Umwe ati "hano mu murenge wa Mayange icyo nabonye bakunda kuhiba cyane ni amatungo, abantu boroye amatungo nta mutekano bafite, umukecuru ntiyakorora ihene, umukecuru ntiyakwemera ko bamuha inka ya Girinka kuko bayimubagiraho".
Undi nawe ati "nanjye byambayeho, inzu barayipfumuye inkoko barazitwara, batwara inkwavu, ihene yo bayitwaye kumanywa".
Ariko ngo uwo mutekano mucye uterwa n’ubwo bujura akenshi ngo biterwa nuko hari abafatirwa muri ibyo bikorwa bakabareka bagakomeza bidegembya nyamara bataranishyuye ibyangijwe.
Umuturage umwe ati "bamufashe ibyo yibye bajye babiha agaciro bakabikwishyura kuko hari igihe bamufunga yari afite ubushobozi bwo kubyishyura bakamufunga bamara kumufunga icyumweru kimwe agataha kandi yari afite ubwishyu, umuntu bagafunze ni umuntu babona ntacyo bamukuraho".
Kuri ibyo bibazo by’umutekano mucye n’ubujura, Bwana Munyazikwiye Faustin Perezida wa njyanama mu karere ka Bugesera, yavuze ko ibyo ari ibibazo abaturage bashobora kwikemurira mu gihe bashyize hamwe.
Ati "hari ibibazo usanga ari ibibazo byahita bikemukira ahongaho, ibibazo by'umutekano, ibibazo by'ubujura hakaba ingamba zikomeye zo kugirango dushyire ingufu mu gukaza irondo, dushyire ingufu mu kwicungira umutekano ariko tunarebe gahunda yashyizweho yo kwicungira umutekano ihagaze ite, ese nta cyuho yaba ifite ikaba ari nayo mpamvu ubwo bujura bwiyongereye?"
Ubujura bw’amatungo n’imyaka bukunze kuvugwa mu duce dutandukanye ariko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ntizisiba gukangurira abaturage kwicungira umutekano cyane cyane bakaza irondo ry’umwuga hamwe no kwishyura umutekano kugirango rikorwe neza hanyuma bagatangira amakuru ku gihe.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


