
Volleyball: APR WVC na Police WVC zagiye muri Nigeria guhagararira u Rwanda
Apr 1, 2025 - 20:10
Ikipe za APR WVC na Police WVC zahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Kabiri, ku itariki ya 1 Mata( 04), 2025, aho zigiye Abuja muri Nigeria kwitabira irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo muri Volleyball ku mugabane wa Afurika, CAVB Club Championship 2025.
kwamamaza
APR WVC yari iherutse kuba iya gatandatu mu irushanwa riheruka ryabaye 2024. Yahagurukanye abakinnyi 14, abatoza babiri, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, umuganga ndetse n'abandi bayiherekeje.
Abakinnyi ndetse na Team Manager ni bo babanje gufata urugendo mu gicuku, mu gihe abandi bagiye mu gitondo cya kare ku isaha ya saa mbili.
Mbere y'uko bahaguruka, kapiteni wayo, MUNEZERO Valantie, yavuze ko bahagurutse i kigali intego yabo ari ukwitwara neza.
Yagize ati: "twiteguye neza nk'abantu bakoze imyitozo, nk'abantu bitegura imikino mpuzamahanga y'amakipe yabaye aya mbere iwabo kandi icyizere kirahari. Kuko ubwo duherukayo twabaye aba gatandatu ariko ubu tugiyeyo ikigero kimikinire yacu cyarazamutse ugereranyije n'igihe duherukirayo, kuri iyi nshuro nidutanga imbaraga zacu 100%."
"Ikindi kandi ikipe yongereyemo amaraso mashya kandi natwe dusubiyeyo uyu mwaka imikinire yacu yarahindutse kuko twakinnye amarushanwa akomeye twitwaramo neza, binatwongerera icyizere."

Abagize ikipe ya APR WVC bagiye mu byiciro bitandukanye bahagurutse ari abakinnyi 14 ndetse n’abandi bayobozi b’ikipe bagiye banyuze inzira ya Kigali – Abuja, mu gihe abasigaye bo bagiye banyuze Kigali – Lagos – Abuja. Biteganyijwe ko APR WVC igomba kugera Abuja saa 12:05 z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, mu gihe abandi bagiye mu gitondo bahagera saa 8:20 z’umugoroba.
POLICE WVC nayo yahagurukanye Abakinnyi barimo Iris Ndagijimana, Hope Musaniwabo, Sandra Ayepoe, Angel Uwamahoro, Jacqueline Uwamariya, Marie Denise Mukamana, Josiane Umwali, Catheline Aine Mbabazi, Judith Hakizimana, Ariane Nirere, Francoise Yankurije, Zulfat Teta na Sande Meldinah.
Itsinda ry’abatoza n’abashinzwe ubuzima bw’ikipe ririmo umutoza mukuru Christian Hatumimana, umutoza wungirije Jean De Dieu Masumbuko, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Sandrine Murangwa Usenga, umuganga w’ikipe Euphrance Niyomukesha ndetse na Team Manager, Francine Mukabayizere.

Iri rushanwa rizatangira ku itariki ya 3 Mata (04), 2025, rikazasozwa ku itariki ya 14 Mata (04) 2025. Amakipe yitabiriye azabanza gukorerwa inama y’ubugenzuzi (Technical Meeting) ku itariki ya 2 Mata (04), aho hazagenwa gahunda y’imikino n’amategeko azagenga iri rushanwa POLICE WVC na APR WVC zitabiriye iri rushanwa mu gihe ziheruka guhurira ku mukino wa nyuma wa ZONE 5 APR WVC yitwara neza.
Aya makipe kandi afitanye umukino wa nyuma wa kamarampaka zizakina zivuye muri iri rushanwa.

@Darius Shumbusho/Isango Star.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


