APR FC yagabanye amanota na AS KIGALI muri shampiyona.

APR FC yaguye miswi na As kigali mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona, y'urwanda Rwanda premier league mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025 kuri kigali Pele stadium.

kwamamaza

Ni umukino utagaragayemo ibikorwa byinshi byo gushaka ibitego ku makipe yombi kuko watangiye amakipe akina umukino utihuta,  haba ku ruhande rwa APR  FC yakiniraga mu kibuga hagati cyane kugera imbere y'izamu rya as Kigali byabaye inshuro nyeya ndetse no kurunde rwa as kigali byari uko, nubwo umukino watangiye utihuta ikipe ya As kigali yabonye uburyo yari gutsindamo igitego cya mbere  Ku munota wa 26" ku mupira waturutse kwa Dushimimana Olivier wa AS Kigali yahaye umupira Rudasingwa Prince, ariko awutera nabi urarenga.

Nyuma yo kubona ubwo buryo ikipe ya APR FC yabaye nkikanguka maze Ku munota wa 35, APR FC Lamine Bah wari wabanje mu kibuga yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Denis Omedi awufunga neza usanga rutahizamu William Togui awuteye ukorwaho n’umunyezamu ujya hanze nyuma yo gukurwamo na kanuma wa As kigali. mbere yo kujya kuruhuka ikipe ya APR FC yakorewe ikosa kuri kuri captain wayo Niyomugabo Claude maze babanona umupira w'umuterekano watewe neza na Ruboneka jean Bosco maze kanuma umuzamu wa as kigali ntiyamenya uko bigenza APR FC iba ibonye igitego cya mbere ku munota wa 40" kuri uwo mupira w'umuterekano igice cya mbere gisonzwa ikipe ya APR FC iyoboye umukino ku gitego cya APR FC 1-0 bwa  As kigali.

Mu igice cya kabiri, AS Kigali cyatangiye ikora impinduka Iyabivuze Osee asimbura Dushimimana Olivier ‘Muzungu, nyuma yizi mpinduka ikipe ya As kigali yatangiranye imbaraga zo kwishyura igitego yari yatsinzwe maze bidatinze ku munota wa 48" yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Ndayishimiye Didier ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhindurwa na Tuyisenge Arsene, Nyuma yo kwishyurwa iki gitego, hakurikiyeho ko ikipe ya APR FC iragwa no kugumana umupira iminota myinshi ishaka igitego cy'itsinzi ariko abasore ba As kigali bakitwara neza mu bwugarizi, mu gukomeza bashaka igitego Denis Omedi yateye umupira ukurwamo n’umunyezamu Kanuma Pascal mbere y’uko ubwugarizi bwe bushyira umupira muri koruneri, mu buryo bwari bwabazwe, ikipe ya APR FC  yakoze impinduka Ku munota wa 72, hinjiramo Mamadou Sy, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert basimbura Hakim Kiwanuka, William Togui na Denis Omedi. 

Umutoza wa APR FC  Taleb abderrahim wari ukoze izi mpinduka mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi ariko ntibyagize icyo bitanga, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera ariko amakipe yombi akomeza kunganya umukino urangira As kigali inganyije na APR FC 1-1.

 kurundi ruhande, Etincelles yanganyije na Mukura VS igitego 1-1, mu gihe indi mikino y'umunsi wa cyenda ikomeza kuri uyu wa gatandatu Rutsiro FC izakira AS Muhanga, Gicumbi FC izakira Rayon Sports, Amagaju FC izakira Gasogi United.

 Nov 29, 2025 - 00:16