
Bugesera: Igishanga kidatunganyije gitubya umusaruro, abagihingamo hari icyo basaba
Nov 21, 2024 - 11:01
Abahinga mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera bavuga ko iki gishanga cyatunganyijwe igice kimwe bigira ingaruka ku musaruro w'umuceri uhaboneka, bityo bagasaba ko n'ikindi gice cyatunganywa nk'uko bari barabisezeranyijwe.
kwamamaza
Ni abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi umurenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera bavuga ko muri 2018, iki gishanga cyatunganyijwe ariko hatunganywa igice kimwe ikindi kirasigara nticyatunganywa. Bavuga ko abagitunganyije bagiye ubwo basiga bababwiye ko n’ikindi gice kizatunganywa ariko ngo kuva icyo gihe nta kirakorwa, ibintu bituma ahakagombye gutanga umusaruro w’umuceri basigaye bahingamo ibindi bihingwa.
Umwe ati "iki gishanga ntabwo gitunganyije cyose batunganyije kimwe cya kabiri nabwo umwuzure wa 2018 uraza ahegereye urugomero hajyamo umusenyi haritinda, ubu ubuso bari guhinga ni ukugenda bacukura itaka bigizayo ugasanga ahari amazi umuceri urera ahatajya amazi ntabwo wera neza".
Aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi barasaba ko igice cyasigaye kidatunganyijwe nacyo cyatunganywa kuko igihe gishize babisezeranyijwe ari kinini ndetse hakanatunganywa n’icyo bahingamo magingo aya kuko nacyo kidatunganyijwe uko bikwiye.
Undi ati "twasaba ko bakagombye kuza bakagitunganya neza nibura umuhinzi agahinga mu buryo bwiza cyane byarushaho kudushimisha cyane".
Ntazinda Rongin, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Bugesera avuga ko igishanga cya Rurambi ku nshuro ya mbere hatunganyijwe igice kimwe ikindi kirasigara ariko ngo icyo cyasigaye nacyo kigiye gutunganywa kuko inyigo yo kugitunganya yararangiye igisigaye ari ugutanga isoko. Gusa ngo n’icyo gice cyatunganyijwe mbere nacyo kizasubirwamo.
Ati "igishanga cyabonye amafaranga yo kugikora n'inyigo zararangiye hasigaye gutanga amasoko gusa ubundi igishanga kigatangira gutunganywa ariko ntabwo watunganya ngo hariya uhareke, mu hazatunganywa hariya hahingwa naho hazasubirwamo".
Iki gishanga cya Rurambi mu murenge wa Mwogo cyose gifite ubuso hafi ya hegitari 1500 zirimo 750 zitunganyije, ariko abahinzi bagasaba ko n'ubwo buso busigaye bwatunganywa kuko bwatuma umusaruro ukivamo wiyongera.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Busera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


