Bugesera: Abatuye n’abakoresha ubutaka babangamiwe no kutagira igishushanyombonera

Abatuye n’abakoresha ubutaka mu karere ka Bugesera baravuga ko gutinda kw’igishushanyombonera bibangamiye ibikorwa byabo bagasaba ko cyakwihutishwa.

kwamamaza

Murwego rwo gukoresha neza ubutaka no kububyaza umusaruro uko bikwiye, abakoresha ubutaka bose mu Rwanda basabwa gukurikiza ibiteganywa ku gishushanyombonera cya buri gace bigendanye n’imiterere y’uturere.

Abafite ubutaka mu karere ka Bugesera, baravuga ko bategereje igishushanyombonera cy’akarere kabo bagaheba nyamara ari akarere kari gukura byihuse mu iterambere. Bafite ubwoba bw’ingaruka zizabageraho ubwo igishushanyombonera kizaba kibonetse bitinze, bityo bagasaba ko cyakwihutishwa kugira bitazagira uwo bigonga.

Umwe ati "iyo ubonye iterambere akarere ka Bugesera gafite ntitwakabaye twubatse mu kajagari icyo gishushanyombonera bakagiteguye hakiri kare buri wese akamenya uko yitwararika nibyo akora akumva ko nta zindi ngaruka nyuma zizaza".  

Undi ati "hari igihe umuntu yubaka yamara kubaka igishushanyombonera cyaza ugasanga kucyangombwa handitseho ngo ni ubuhinzi kandi atuyemo, no kugusenyera bagusenyera kuko wakoresheje ubutaka icyo butagenewe". 

Undi ati "icyo gishushanyombonera turagikeneye ku buryo bwihuse cyane".

Richard Mutabazi, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, avuga ko igishushanyombonera cy’aka karere cyahuye n’imbogamizi zikomeye zatumye gitinda, ariko ngo ziri gukurwaho kandi hari icyizere.

Ati "igishushanyombonera cy'akarere ka Bugesera cyaratinze, akarere ka Bugesera kagize umwihariko w'ibikorwaremezo binini birimo bihaza, dufite umushinga w'ikibuga cy'indege, dufite ibigo binini byubakwa hano, imihanda mishyashya irimo ihaza.... Twasanze mu buryo bwacu tutashobora kugira ubumenyi buhagije bwo kugira igishushanyombonera cy'icyerezo cy'akarere biba ngombwa ko inzego nkuru z'igihugu zidushakira ababikora babihugukiwe mu bumenyi kuturusha, ibyo byafashe akanya kuruta uko twebwe nk'abakozi dutangira kubyinjiramo". 

 Akomeza agira ati "igishushanyombonera cy'akarere ka Bugesera cyakozwe mu buryo bubiri cyiza guhuzwa nyuma, muri uku kwezi kiremezwa n'inama njyanama nikimara kwemezwa ku rwego rw'akarere tuzaba dukoze icyo tugomba gukora".  

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko abatuye akarere ka Bugesera bageze ku 551,103, batuye ku buso bungana na kilometero kare 1,337, muri rusange aka karere kakaba gatuwe ku bucucike bungana n’abaturage 450 ku kilometero kare.

Nubwo kugeza ubu amakuru aturuka muri aka karere avuga ko inama njyanama yamaze kwemeza umushinga w’igishushanyombonera cy’akarere, kutagira igishushanyombonera muri aka karere kamaze kuba icyerekezo cya benshi by’umwihariko abashaka gutura ahegereye umujyi wa Kigali, byahagaritse imirimo myinshi ifitiye abaturage akamaro, ndetse n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata, kubera ko hari ibyo batemerewe gukora mu gihe cyose igishushanyo mbonera kitaraboneka.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Bugesera

 May 24, 2024 - 09:04