Ukraine: Uwahoze akuriye ubutasi muri Kharkiv akurikiranyweho ubugambanyi bukomeye.

Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko uwahoze Ari Umuyobozi w'urwego rw'ubutasi SBU mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bwa Kharkiv agiye kugezwa imbere y'ubutabera ku byaha by'ubugambanyi bukabije bwagize ingaruka ku gisilikari igihe cyari gihanganyemo n'ingabo z'Uburusiya kuri ako gace.

kwamamaza

Ibi byatangajwe ku wa mbere, Aho hifashishije urubuga rwa Telegram, ikigo gishinzwe iperereza cyatangaje ko Roman Dudin w'imyaka 40 y'amavuko; wahoze ari umuyobozi ashobora gufungwa burundu.

Ikigo gishinzwe kubahiriza amategeko cyavuze ko Roman aho gutegura imirimo yo kurwanya umwanzi ...ahubwo yishoye mu kwangiza umutekano.

Ahanini akarere k'amajyaruguru ashyira Iburasirazuba bwa Kharkiv gahana imbibi n'Uburusiya, Kari karigaruriwe n'ingabo z'Uburusiya kuva bwagaba igitero muri Gashyantare (02) kugeza muri Nzeri (09) umwaka ushize.

AFP ivuga ko ikigo gishinzwe iperereza cyatangaje ko Roman Dudin yari yizeye ko intego z'igitero cy'Uburusiya zizagerwaho maze agafatwa neza n'ubutegetsi bushya bw'Uburusiya bwo muri ako face nk'uwabafashije guhirika ubutegetsi. 

Roman akurikiranyweho kuva mu nshingano ze nta ruhushya abiherewe mugihe yifashishije amategeko ya gisilikari ndetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko, yategetse abo ayoboye kuva mu nshingano zabo ndetse bakava muri ako face.

Byongeye kandi, arashinjwa gushyiriraho nkana uburyo bwatumye ingabo z’Uburusiya zifata intwaro n’ibikoresho byo kwikingira ku cyicaro cy’ubutasi.

Ibi birego bigomba gushikirizwa inzego z'ubutabera.

Roman Dudin yari yarageze muri izo nshingano kuva mu 2020 kugeza muri Gicurasi (05) 2022, ubwo yirukanwaga na Perezida Volodymyr Zelensky, wavuze ko atakoze akazi ko kurengera umujyi igihe wari wugarijwe n'ibitero ndetse agafata imyanzuro wenyine.

Muri Nyakanga (07), Zelensky yirukanye umuyobozi wa SBU, Ivan Bakanov, avuga ko abakozi b'iperereza barenga 650 Bari bashinzwe ibijyanye n' umutekano bakekwaho kuba baragambaniye igihugu kandi bafasha Uburusiya.

Mu majyepfo ya Ukraine mu ntara ya Kherson , nayo yigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya igihe intambara yatangiraga. Umuyobozi wa SBU akekwaho kuba yarasangije ingabo z’Uburusiya amakarita y’ibanga y’ahari mine kugira ngo zitabangamirwa igihe zishaka gutera imbere mu rugamba.

 Mar 21, 2023 - 09:21