Tanzania: Abakozi ba Leta bategetswe gukorera mu ngo kubera imyigaragambyo y’amatora

Leta ya Tanzania yategetse abakozi bose ba Leta gukorera mu ngo zabo ku wa kane, tariki 30 Ukwakira (10) 2025, kubera impungenge z’umutekano. Ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeje kwiyongera mu mijyi itandukanye nyuma y’amatora rusange yaranzwe n’imvururu n’imyotsi y’ibyuka biryana mu maso.

kwamamaza

Ibinyujije ku muvugizi wayo, Gerson Msigwa, yatangaje ko iri tegeko rishingiye ku itangazo ry’Igipolisi ryaraye risohotse, risaba abakorera mu mujyi wa Dar es Salaam kuguma mu ngo zabo. Msigwa yasabye n’abikorera kwitwararika no gukurikiza ubwo butumwa, mu rwego rwo kwirinda umutekano muke.

Iri tangazo ryaje mu gihe igihugu kikirimo guhungabanywa n’imyigaragambyo yatangiye ku munsi w’amatora yo ku wa 29 Ukwakira (10), aho abaturage batandukanye barimo n’urubyiruko, bari kwamagana uburyo amatora yateguwe. Abigaragambya bari bafunze imihanda, batwika ibinyabiziga n’inyubako zirimo n’iza Polisi i Dar es Salaam.

Amakuru  dukesha BBC avuga ko abantu babiri ari bo bapfuye harimo umupolisi umwe mu gihe abandi benshi bakomeretse bakajya kuvurirwa ku bitaro bya Muhimbili.

Umuryango Amnesty International wasabye Leta gukora iperereza ryimbitse  ku mikoreshereze y’imbaraga z’igipolisi zihanitse ku bari mu myigaragambyo.

Mu gihe internet yakomeje gufungwa ku munsi wa kabiri w'imyigaragambyo, abikorera barimo n'abacuruzi basabwe kuguma mu rugo, uretse abakora akazi gasaba kujya ku kazi. Iruhande rw'ibi kandi, abaturage basabwe gukora ingenzi ziri ngombwa, cyane muri Dar es Salaam.

Umucuruzi witwa Paul Boniface yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko gufunga internet byasubije inyuma ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi byabateje igihombo gikomeye.

Amakuru aturuka mu turere twa Mbagala, Ubungo, Kinondoni na Tandale avuga ko igipolisi cyarashe amasasu ya nyayo hamwe n’ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo  gutandukanya abari bakomeje imyigaragambyo. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, byemeza ko ibice byinshi by’uyu mujyi byari byabaye ihuriro ry'abigaragambya.

Nubwo ibintu bikomeje kuba bibi, Komisiyo y’Amatora ya Tanzania yatangiye gutangaza bimwe mu byavuye mu matora, aho bigaragaza ko Perezida Samia Suluhu Hassan, umukandida w’Umuryango uri ku butegetsi wa CCM, ari imbere mu majwi amaze kubarurwa mu turere dutatu.

Ku rundi ruhande, umunyapolitiki w’Umunya-Uganda Bobi Wine yifatanyije n’abigaragambya bo muri Tanzania, asaba abayobozi b’Africa kumva ibyifuzo by’urubyiruko rusaba impinduka n’ubutabera mu matora.

Nubwo icuka gikomeje kuba kibi, imihanda imwe yo mu mujyi wa Dar es Salaam yatangiye gufungurwa, mu gihe abaturage bategereje ko ibyavuye mu matora bitangazwa mu masaha 72, nk’uko biteganywa n’amategeko y’igihugu.

 Oct 30, 2025 - 13:10