Ubwongereza bwasabwe kwitegura ibitero by’Ubushinwa.

Sir Alex Younger; wahoze ayoboye ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze [MI6] yatangaje ko Ubwongereza bugomba gukanguka, bugahagurukira iterabwoba ry’Ubushinwa ku kibazo cy'umutekano w’isi.

kwamamaza

Sir Alex Younger wayoboye MI6 kuva 2014 kugeza muri 2020, avuga ko ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi byugarijwe cyane n’ibikorwa by’ubutasi by’Ubushinwa.

Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Amerika giherutse kurasa ibigendajuru bine, harimo igipurizo kimwe kizwi ko cyari maneko y’Ubushinwa.

Sir Alex yabwiye BBC ko Ubwongereza bugomba gushiraho amabwiriza ntarengwa mu kwihanganira ibihugu byitwara bu buryo budakwiriye.

Ku wa 04 Gashyantare (2), igisirikare cy' Amerika cyarashe igipirizo cy’Ubushinwa nyuma y’aho kizungurukiye hejuru y’ibigo bikuru bya gisirikare byo mu majyepfo ya Amerika.

Ubushinwa buvuga ko iki gipurizo cyakoraga mu buryo bwa gisivile kandi cyateshejwe inzira n’umuyaga.

Kuva icyo gihe, ibindi bigendajuru bitazwi byarasiwe mu kirere cy'Amerika ya Ruguru.

Sir Alex yavuze ko ikibazo cy’ibi bipurizo cyerekana neza ko nta kwizerana hagati y’Ubushinwa n’ibihugu by’Iburengerazuba.

Ati: “Uku ni ukurenga ku busugire bw’ibihugu bitari bike mu buryo bweruye kandi burenze urugero”.

Ubwongereza bugomba kumenya ko turi mu marushanwa n’Ubushinwa. Tugomba guhagurukira iki kintu.”

Yongeraho ko “Ni ngombwa ko twongera ingufu kugira ngo duhangane n’ibi bibazo bikomeje”.

Inzego zishinzwe umutekano  ziri gusuzuma  ibijyanye n’umutekano nyuma y’ivogerwa ry’ibirere cya Amerika y’Amajyepfo.

Ben Wallace yagize ati: “Ubwongereza n’incuti zabwo zizasuzuma icyo iri vogerwa ry’ibirere risobanura ku mutekano wacu. Ibiherutse kuba ni ikindi kimenyetso cyerekana uburyo iterabwoba kw’isi riri gufata indi ntera”.

Rishi Sunak; minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yatangaje ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose kugira ngo ikingire Ubwongereza ibi bipurizo bya maneko.

Ku wa mbere, Rishi Sunak yavuze ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa RAF Typhoon ziteguye kugira ngo zirinde ikirere cy’Ubwongereza.

Mu Ugushyingo (11) umwaka ushize, Minisitiri Sunak yari yatangaje ko icyitwa “igihe cy’izahabu” (golden era/age d’or) mu migenderanire y’Ubwongereza n’Ubushinwa kirangiye, nyuma y’imyaka irindwi yarazwe n’imigenderanire ikomeye cyane yari yatejwe imbere mu gihe cy’Ubutegetsi bwa David Cameron.

Mu Bwongereza, kompanyi za telefoni ngendanwa zibujijwe  kugura ibikoresho by’ikigo cya Huawei bikoresha ikoranabuhanga rya 5G, kubera impungenge z’uko iryo koranabuhanga rishobora gutuma Ubushinwa bwinjirira amabanga y’igihugu.

Huawei yasabwe kuba yakuye iri koranabuhanga rya 5G muri telefoni zayo zose kugeza muri 2027.

Gusa Huawei ihakana ko itagenzurwa na leta y’Ubushinwa cyangwa ko haba hari ibibazo iteza ku mutekano.

Itsinda ry’abadepite bo mu mashyaka atandukanye, harimo n’uwahoze ayoboye ishyaka ry’aba-Conservateurs, Sir Iain Duncan Smith, bari gusaba  ko urugendo rwa Erkin Tuniyaz; umuyobozi  w’intara ya Xinjiang yo mu Bushinwa rwahagarikwa, urwo ashobora kugira mu Bwongereza mur’iki cyumweru.

Intara ya Xinjiang ifatwa n’umuryango w’abibumbye [ONU ] nk’indiri y’ ibyaha byangiza uburenganzira bwa muntu ku baturage bo mu bwoko bw’aba Uyghurs.

Mu mwaka 2021, Sir Iain yarafatiwe ibihano na leta y’Ubushinwa ndetse n’abandi badepite benshi nyuma y’aho banenze kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Xinjiang.

 Feb 15, 2023 - 14:24