BNR yaburiye abakoresha inoti mu mitako n’ibirori

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yibukije abaturage ko gukoresha inoti n’ibiceri by’ifaranga ry’u Rwanda mu mitako, imirimbo, indabo z’impano n’ibirori ari imikoreshereze itemewe ishobora guteza kwangirika kw’amafaranga, guhungabanya imicungire yayo no guteza igihombo ku bukungu bw’igihugu. Ibi yabitangaje mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe umunsi w'abakundana.

kwamamaza

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ifite mu nshingano gucunga ifaranga ry’igihugu, yagaragaje impungenge z’uko inoti n’ibiceri bikomeje gukoreshwa mu bikorwa bitajyanye n’intego yabyo, birimo kurimbisha indabo z’impano, gutaka mu birori no mu mihango itandukanye.

BNR yasobanuye ko amafaranga akorwa mu bikoresho biramba kandi agashyirwamo ibimenyetso by’umutekano bigamije kuyirinda kwiganwa, kuyongera igihe amara akoreshwa no kubaka icyizere abaturage bayagirira, bityo agafasha mu gukomeza ubukungu bw’u Rwanda budajegajega.

Nyamara, iyo banki yagaragaje ko hakomeje kugaragara imikoreshereze idahwitse y’amafaranga, aho inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa n’ibindi hagamijwe kuzikoresha nk’imitako cyangwa impano mu birori. Ibyo bikorwa bigaragara cyane mu batunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni n’abandi bafatanyabikorwa babo.

BNR ivuga ko iyo mikoreshereze ibangamira icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe, ikanangiza cyane cyane inoti bigatuma zidakora neza mu byuma by’ikoranabuhanga bibara amafaranga, mu mashini za ATM no mu zindi sisitemu z’imicungire y’amafaranga. Inavuga ko bituma inoti zangiritse zikurwa ku isoko zigasimbuzwa imburagihe, bigateza igihombo kidakenewe.

Iyo banki yibukije kandi ko kwangiza amafaranga ari icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama (08) 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

BNR yashimangiye ko izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kurinda ubunyangamugayo bw’ifaranga ry’u Rwanda, inakangurira abaturage n’abafatanyabikorwa bose kurikoresha mu buryo bukwiye kandi bwubahiriza amategeko.

Uyu muburo wa BNR utanzwe nyuma y'uko n'izindi nzego nka RIB ziburiye ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

 Feb 6, 2026 - 10:25