Bitwikira umwijima wo mu muhanga Kagugu –Batsinda-Nyacyonga bakabambura utwabo.

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Kagugu–Batsinda-Nyacyonga barataka umutekano muke uterwa n’abitwikira umwijima uba muri uwo muhanda mu masaha y’ijoro bakabiba ibyabo. Nimugihe uyu muhanda wahawe amatara ariko ameze nk’umurimbo kuko ataka. Aba basaba ko ayo matara yacanwa akamurikira umuhanda kuko biteze ko byakemura ikibazo cy’ubujura. Icyakora Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko kudacanira uyu muhanda n’ubundi byatewe n’ubujura bw’insinga zigaburira aya matara zibwe, ariko muri iyi minsi ya vuba uyu muhanda uracanirwa.

kwamamaza

Mbere y’umwaka w’ 2018, byari bigoye cyane kuva Kagugu werekeza Nyacyonga unyuze Batsinda. Yaba mu gihe cy’imvura cyangwa mu zuba, imiterere y’uyu muhanda utarutunganyijwe yagoraga abawukoresha, haba abakoresha ibinyabiziga cyangwa ku banyamaguru.

Uyu muhanda waje gushyirwamo kaburimbo ndetse uhinduka nyabagendwa, ariko abawuturiye n’abawukoresha  bavuga ko igice kinini cyawo kidacaniye kandi cyarashyizweho amatara amurikira umuhanda azwi nka “eclairage publiqueyatse igihe gito.

Bavuga ko kugeza ubu hari amasaha badashobora kuwifashisha kubera gutinya abajura bawugaragaramo.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “Amasaha yo kugenda guheramu gitondo nka saa kumi n’ebyiri kugeza wenda saa kumi n’imwe z’umugoroba, noneho saa kumi n’ebyiri zikarangira navuye mu muhanda. Naho nyuma yaho haba harimo ikibazo. Njyewe ntabwo nahanyura kubera y’uko ikibazo cy’abajura bahari cyangwa se iyo umuntu ashatse yakugirira nabi!”

Undi ati: “Biteje ikibazo gikomeye cyane kuko hari nk’ibisambo bigenda byihisha hariya mu ishyamba noneho watambuka wibereye nko kuri telephone ugasanga barayigucapuye barenze mu ishyamba kubera ko hatabona.”

Yongeraho ko “babikwambura kandi hakaba n’impanuka kubera ko uragenda hasa n’umukara n’undi umugenzi akaba aratambutse ukaba wamugonga uatnamubonye.”

“uwitwa Meya yabuze igare barimukuyeho! Mur’iki kwezi yaramutwaye noneho aparitse agiye kumwishyura ahita amurya kaci. Noneho abonye aramuvutsa ubuzima aramureka nuko igare riragenda!”

Ku rundi ruhande, uku gutaka kw’abaturage guhuye n’uk’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko no kuba aya matara ataka nabyo bifitanye isano n’ubujura bw’insinga zagaburiraga aya matara umuriro w’amashanyarazi zibwe.

Merard Mpabwanamaguru; Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo, yagize ati: “Uriya muhanda waramurikiwe ariko uza kugenda wibwamo insinga. Twaje gusanga hari insinga zirenga ibirometero 5 zibwe.”

 Ariko anasezeranya abaturiye n’abakoresha uyu muhanda ko ugiye kwitabwaho bidatinze.

 Mpabwanamaguru, ati:“ ku munsi wo ku wa kabiri [mu cyumweru gishize] nagiriyeyo inteko n’abaturage mu kagali ka Kagugu, twaganiriye ko uriya muhanda tugiye kuwumurikira kugira ngo mur’iyi minsi mikuru ariya matara abe ari gukora kuburyo uyu mwaka tuzawusoza amatara yaho amurika. Ariko bikanasaba ubufatanye mu rwego rw’umutekano wo kurinda ubusugire n’umutekano w’insinga zizashyirwamo.”

Si incuro ya mbere humvikana ugutaka kw’abaturage ku bikorwa remezo begerezwa bigamije kubafasha ariko bikarangira bibaye nk’umurimbo. Kuba uyu muhanda utamurikiwe nyamara ukunze kuvugwaho abajura bigaragaza ko bisaba imbaraga z’ababishinzwe kugira ngo ibikorwa remezo bibyazwe umusaruro.

Ibi byafasha  abakoresha umuhanda wa Kagugu-Batsinda-Nyacyonga kuko bakongera kugenda batikandagira bikanga kunyagwa utwabo.     

 @ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Dec 26, 2022 - 14:43