Bimwe mu bikorwaremezo byifashishijwe mu guhangana na Covid-19 bikomeje kwangirika.

Abaturage baravuga ko hari ibikorwa-remezo byubatswe hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo guhangana n’icyorezo Covid-19 bitagikoreshwa, bimwe bikaba biri kwangirika kandi byari bibafitiye akamaro. Ministeri y’ubutegetsi bw’igihigu ivuga ko bidakwiye kwirengagizwa ahubwo hagiye kongerwa ubukangurambaga bugamije kubisigasira kuko byagira akamaro no mu bindi bihe bitari iby’icyorezo.

kwamamaza

Kuva mu mwaka w’ 2020, nyuma y’uko icyorezo cya Covid19 kigeze mu Rwanda, hashyizweho ingamba zinyuranye zo kugikumira. Zimwe muri izo ni isuku, cyane cyane iy’intoki binyuze mu kuzikaraba kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune.

Ibi byatumye hirya no hino mu gihugu nk’ahantu hahurira abantu benshi harimo kuri za gare, ku masoko, ku bigo by'amashuli  n’ahandi hashyirwa ibikorwaremezo byo kwifashisha mu gukaraba intoki.

Icyakora kugeza ubu hari abaturage bagaragaza ko uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanuka ari nako ibikorwaremezo birimo ubukarabiro bigenda biteshwa agaciro, kandi byarabatoje kugira isuku.

 Umwe yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko “ si aha honyine kuko no ku bigo by’amashuli hari igihe usanga bitagikora kandi ari amafaranga agenda apfa ubusa kandi yagakoze ibindi.”

Undi ati: “ dutekereza ko byataye agaciro kuko abantu batakihogera!” “ ni ibyubatswe kugira ngo bikoreshwe amezi abiri…hoya ni ibyubatswe kugira ngo bidufashe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Rero nibikomeza kugenda byangirikaho kamwe kamwe bizarangira byangiritse burundu.”

 Aba baturage bagaragaza ko kudakoreshwa birushaho kugenda byangirika, bityo bikwiye kuvugururwa. Umwe ati: “ Birababaje kandi biteye agahinda! Byakagombye gusigasirwa ariko ntibiri kwitabwaho!”

 Undi ati: “ birabangamye buriya biraje bibe ikibazo cy’umwanda! Kuko maze amezi nk’abiri mbona nta mazi arimo! Ese nta kuntu leta yashyiramo imbaraga amazi akongera akazamo tugakomeza gukaraba intoki?”

N’ubwo bimwe mur’ibi bikorwaremezo biri gusenyuka, ibindi bitagikoreshwa, inzego z’ubuzima zigaragaza ko uretse kuba byaratanze umusanzu ukomeye mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus, ubu buryo bw’isuku bwafashije mu guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda. Zivuga ko  inzego zibireberera zitakabaye zemera ko bikendera.

 Ku ruhande rwa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo yashyizeho ibi bikorwa remezo, bikaba no mu biganza byayo kubikurikirana, bemeza ko hari ibyatangiye kwangirika kandi bitari bikwiye ariko hakenewe ubukangurambaga ku ruhare rwa buri umwe mu kubisigasira no gukomeza kubikoresha.

Richard Kubana; Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri MINALOC, ati:“Birakora kandi ahenshi biracyakoreshwa ariko nkuko mubivuze hari hamwe na hamwe usanga bidafashwe uko bikwiye.”

Avuga ko mu kubisigasira hakenewe uruhare rwa buri wese. Ati: “hatajemo urwo ruhare rw’umuturage, umugenerwabikorwa, usanga bitaramba. Hari uruhare rwa leta bwite n’urw’abahurira kur’ibyo bikorwa-remezo ndetse n’abaturage nyir’izina twafatanya kuko twese ni ibyacu.”

 Yongeraho ko “Rero ni uguhozaho kuko hari ibintu bitambuka bikamera nkaho bitabayeho ariko ikintu kimaze kugaragaza ko gifite ingaruka nziza ku buzima bw’umuturage ni ukurushaho kugisigasira no gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu be kumva ko byari bibereyeho Covid gusa, ahubwo ko byanadufasha mu buzima wacu bwa buri munsi.”

 Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko mu mfu zose zibaho ku isi, izigeze kuri 4% ziterwa n’isuku nke, nk’uko tubivuga koitera  indwara ziterwa n’umwanda.

Ni mugihe inzego z’ubuzima z'u Rwanda zinagaragaza ko umwanda ukabije ari kimwe mu bikomeje gutuma abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu barwara indwara zituruka ku isuku nke.

Urugero, nko mu karere ka Nyamagabe, aho imibare igaragaza ko mu mwaka w’ 202,0 abantu 119 013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha bari barwaye inzoka zo mu nda; indwara z’uruhu, indwara z’amenyo n’indwara z’impiswi kandi zose zikomoka ku mwanda.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/li4M2avIMF8" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 13, 2022 - 17:03