Benshi mu bagabo ntibazi umunsi mpuzamahanga wabahariwe

Mu gihe buri mwaka taliki ya 19 y’ukwezi kwa 11, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagabo, benshi mu bagabo baravuga ko uyu munsi batawuzi gusa bakavuga ko uramutse wizihijwe nk’uko uw’abagore wizihizwa byabagirira akamaro.

kwamamaza

Kuva mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwatangiye kwifatanya n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagabo, uba taliki ya 19 Ugushyingo. Nyamara kugeza ubu abo uyu munsi washyiriweho ntibawumenye, kuko mu bagabo 10 baganiriye na Isango Star 2 bonyine, aribo bigeze kuwumvaho n’ubwo nabo bavuga ko bawumva kuri Radio gusa.

Umwe ati "njye nzi umunsi mpuzamahanga w'abagore ariko uw'abagabo ntabwo ndawumenya". 

Nubwo abagabo ntamakuru ahagije bafite ku munsi mpuzamahanga wabagenewe, bavuga ko uramutse wizihijwe uko bikwije byabagirira akamaro ndetse ngo nibwo ihame ry’uburinganire ryaba ryubahirijwe neza.

Umwe ati "baramutse bawizihije nkuko bwikwiye umugabo nawe yaba agize agaciro nkuko umugore bakamuhaye".

Undi ati "twese turi abanyarwanda kandi abogore umunsi wabo iyo wizihizwa na Nyakubahwa Perezida awuzamo n'uw'abagabo awuhejemo byaba byiza, twese twakumva ko bwa buringanire twese tuburiho neza".  

Umunsi mpuzamahanga w’abagabo wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’Uburayi na Amerika bagaragazaga ko hari ibibazo abagabo bahura nabyo biterwa no kutitabwaho muri sosiyete, ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 20, 2024 - 08:21