Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda «FERWABA », Jabo Landry atangaza ko u Rwanda rwahawe kwakira imikino yo mu itsinda B ririmo u Rwanda, Tunisia, South Sudan na Cameroun ndetse n’iyo mu itsinda A ririmo Nigeria, Mali, Cap Vert na Uganda. Iyi mikino ikazabera muri Kigali Arena.

Imikino yabanje mu itsinda B yabereye muri Senegal kuva taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022 aho ikipe y’u Rwanda yatsinzwe imikino yose uko ari itatu. Yatsinzwe na South Sudan amanota 68 kuri 56, itsindwa na Cameroun amanota 57 kuri 45 inatsindwa na Tunisia amanota 65 kuri 51.
Mu itsinda A, imikino ibanza yabereye muri Angola aho ubu Nigeria iyoboye n’amanota 5 inganya na Mali, Uganda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inganya na Cap Vert iri ku mwanya wa 4.
Mu itsinda C, imikino ibanza na yo yabereye muri Angola aho Cote d’Ivoire yasoje iyoboye itsinda n’amanota 6, ikurikiwe na Angola n’amanota 5, Guinea n’amanota 4 na Central African Republic n’amanota 4 naho mu itsinda D, imikino yabereye muri Senegal aho Senegal yasoje iyoboye n’amanota 5 inganya na RDC na Misiri iri ku mwanya wa 3 naho ku mwanya wa 4 hakaza Kenya n’amanota 3.
Nyuma y’imikino yo kwishyura izaba taliki 01- 03 Nyakanga 2022, amakipe 3 ya mbere muri buri tsinda azakomeza mu cyiciro cya kabiri aho azagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe 6 azongere akine hagati yayo hanyuma 2 ya mbere muri buri tsinda kongeraho 1 yitwaye neza abone itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023 izabera muri Indonesia, Japan na Philippines taliki 25 Kanama kugeza 10 Nzeri 2023.