Iburasirazuba: Abaturage barasaba amarushanwa yunganira Umurenge Kagame Cup

Abatuye intara y'Iburasirazuba barasaba ko irushanwa ry'umurenge Kagame Cup ryagira andi marushanwa aryunganira kuko yabakura mu bwigunge ndetse agafasha abakiri bato kuzamura impano zabo. Ubuyobozi bw'iyi ntara buvuga ko bigiye kwigwahokikazashyirwa mu bikorwa kuko icyo abaturage basaba cyumvikana. Buvuga ko ibyo byajyana no kubaka ikibuga muri buri kagari.

kwamamaza

Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rihuza imirenge iba ihahangana ry’amakipe kuburyo bizana ibyishimo mu baturage bikanatuma bava mu bwigunge. Bahereye kur’ibyo, hari abaturage mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hakwiye kujyaho andi marushanwa aryunganira agakinwa mu gihe baba bategereje ko iry’umurenge Kagame Cup ritangira.

Umwe yagize ati: “iyi Rwamagana uko nyibona, ibintu bijyanye n’imyidagaduro biba gake cyane. iyo Kagame Cup Irangiye nta yandi marushanwa akunze kubaho keretse mbere nk’abamotari bashobora kuza bagakina na bariya bantu bo ku kibuga, cyangwa se nk’abanyonzi bagakorakorana bagakina n’abantu bakora mu magaraje. “

Undi ati: “siporo ni ubuzima, iyo umuntu ukora siporo ntabwo indwara zibasha kumwataka uko ziboneye. Rero ayo marushanwa abaye yiyongereye bagashinga nka camp byatuma urubyiruko bakora cyane.”

Bavuga ko ayo marushanwa yajya afasha abakiri bato kugaragaza impano zabo, ndetse n’igihugu kikabona abazajya bagihagararira.

Umwe ati:“ niba habaye amarushanwa  ntabwo twese twakora tujya kureba bya byishimo! Ibyishimo biza rimwe mu buzima. Sha abantu bafite impano ni benshi ariko ntabwo babona ahantu bazigaragariza. Ntabwo waba ufite impano zo kuvuga ngo ndatwara igare, ubure ahantu uritwarira!”

Dr. Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko icyifuzo cy’abaturage cyumvikana bityo ko kizashyirwa mu bikorwa ku buryo mbere y’uko iri rushanwa y’umurenge Kagame Cup ritangira, hazaba harabaye andi yariteguye.

Ati: “niba ari icyifuzo cy’abaturage ntabwo twagisubiza inyuma. Ubwo tuzareba uburyo no mu bindi bihe bitandukanye, twitegurana na ya marushanwa nuko bakarushanwa. Ntacyo bitwaye rwose, ni byiza. Rero icyo cyifuzo turacyakiriye kandi tuzabijyamo.”

Anavuga ko ibyo bizajyana no gukora ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro muri buri kagari, ati:  ”cyane ko muri buri Kagali tugiye kureba uburyo haba hari ikibuga cy’umupira. Hari ibisanzwe ariko hari n’ibigiye kubakwa hirya no hino mu tugali, yaba iby’amaguru, yaba umupira w’intoki, yaba imikino gakondo, tuzabishyiramo imbaraga.”

Mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup ari kubera mu ntara y’Iburasirazuba bageze muri 1/2. Mu bagabo, amakipe yakomeje ni umurenge wa Mwogo wo mu karere ka Bugesera, uwa Karangazi wo muri Nyagatare, uwa Muhura wo muri Gatsibo ndetse n’uwa Gishari wo muri Rwamagana.

Naho mu makipe y’abagore, hakomeje Umurenge wa Gashanda wo muri Ngoma, uwa Mayange wo muri Bugesera, uwa Matimba wo muri Nyagatare ndetse n’uwa Gaharayo wo muri Kirehe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 16, 2024 - 11:29