Ibihugu bitatu bya EAC bizafatanya kwakira CAN ya 2027

Inama idasanzwe na Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahurije hamwe Abanyamuryango bayo uko ari 54 yateranye kuri uyu wa Gatatu yasije yemeje ko imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) cya 2027 kizabera mu karere k’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

kwamamaza

N’ubwo u Rwanda ruri muri uyu muryango, ntabwo rurebwa n’aya mateka kuko ibihugu bitatu aribyo: Kenya, Uganda na Tanzania aribyo byishyize hamwe bikajya muu ipiganwa bivuga ko bizafatanya kwakira iyi mikino ihuruza amahanga.

Muri iyi nama kandi, Umuyobozi mukuru wa CAF, Dr.Patrice Motsepe yijeje ibi bihugu ko bizafashwa mu kuzamura ibikorwaremezo kugira ngo bizabashe kwakira imikino.

Iyi nama kandi yasize yanzuye ko imikino ya nyuma ya CAN ya 2025 izabera mu gihugu cya Maroc kikazayakira cyonyine, mu gihe CAN ya 2023 izakinwa muri Mutarama 2024 muri Cote d’Ivoire.

@Mihigo Sadam /Isango Star-Kigali.

 Sep 28, 2023 - 22:42