Barishimira ko boroherejwe kubona ibyangombwa byo kuzahatana mu matora

Mu gihe habura iminsi 2 ngo komisiyo y’igihugu y’amatora isoze igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’Abadepite, abifuza kuyahatana barishimira ko boroherejwe kubona ibyo basabwaga bibemerera guhatana muri aya matora nubwo hari abavuga ko hari aho byasabaga imbaraga zisumbuyeho ngo babone ibi byangombwa.

kwamamaza

Mu gihe abanyarwanda bose biteguye kugira uruhare mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abifuza kuzayahatanamo nabo bakomeje gutanga kandidatire ku bwinshi ari nako bishimira ko boroherejwe kubona ibyangombwa bibemerera kuziyamamaza. 

Umwe ati "hari ibyangombwa byasabaga ko bitinda bikamara ukwezi ariko muri ubu buryo naragiye nta minsi 2 yashiraga icyangombwa nkeneye ntakibonye".

Undi ati "kujya gusaba ibyangombwa dukura ku Irembo bisaba iminsi gutegereza kandi nabwo iyo urebye uburyo bitangwamo rwose byarihutishijwe". 

Undi ati "icyangombwa cyajyaga kigorana kera ni icyangombwa cyuko umuntu atakatiwe n'inkiko cyangwa se atigeze afungwa, ariko njye nagisabye ari kuwa 2 kuwa 5 ndakibona".

Nubwo bavuga ibi ariko, siko bimeze kuri Hakizimana Innocent watanze kandidatire yifuza kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko ngo hari ibyamugoye kubona hakiyambazwa imbaraga zisumbuyeho, akifuza ko kandidatire ye niyemerwa yakoroherezwa mu kwiyamamaza.

Ati "ku rwego rushinzwe abinjira n'abasohoka nagize ibibazo, nagiye gusaba icyangombwa cyuko ndi umunyarwanda w'inkomoko kandi mvuka mu Rwanda aho mpamagariye Perezidante wa komisiyo y'amatora mu Rwanda abavugisha ababwira ati uwo muntu ari ku rutonde rwahawe ibisabwa mumwakire mumuhe ibyo byangombwa, abigenga twazagira amahirwe yo gusohoka ku rutonde rwigenga, baduha amahirwe yo kuba twahabwa ibyemewe n'amategeko bijyanye no kuba twategura kwiyamamaza neza".    

Amatora y’umukuru w’igihugu yahujwe n’ay'Abadepite ateganyijwe kuzaba taliki ya 15 Nyakanga, hakaba hamaze kwakirwa kandidatire z’abifuza kuziyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu bagera kuri 4 mu gihe habura iminsi 2 ngo igikorwa cyo kwakira kandidatire gisozwe.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 29, 2024 - 09:26