Barishimira ko batagihezwa mu gushakisha iterambere ry'umuryango

Abagore babarizwa mu idini rya Islam barishimira ko uyu munsi ntawe uzitirwa kuba yava mu rugo akajya gukora, ahubwo imyumvire yahindutse kuko abagabo basigaye babaha uburenganzira bwo kujya gushaka amafaranga bagafatanya kubaka umuryango bitandukanye nuko byahoze mu gihe cya kera.

kwamamaza

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage ndetse ukiga ku mateka ajyanye n’imibereho y'abakera, bakubwira ko hari ibyo umugore yari ahejwemo cyane mu bijyane no gushaka iterambere ry’umuryango bahabwa uburenganzira bwo gukora ndetse ibi bikaba byarakunze kugaragara mu idini rya Islam. Umuyisilamukazi yari ashinzwe kwita ku rugo gusa.

Kugeza kuri ubu, abagore babarizwa mu idini rya Islam bavuga ko bishimira ko imyumvire nk’iyo yahindutse muri Islam kuko basigaye bafatanya mu gushaka iterambere ry’umuryango bitandukanye n’ibihe byashize.

Umwe ati "igihe cyashize niko byari bimeze ariko muri iki gihe siko bimeze, kera ukuntu byari bimeze nta mugore wacuruzaga, yahoraga mu rugo agatungwa n'umugabo kandi icyo gihe ibihe byari byiza ikintu cyose kiza, icyo umugabo akoze kikaza, muri iki gihe imibereho ni mike muba mukeneye mwese guhahira urugo rwanyu mukarufatanya, ubu barajijutse ntaho mbibona, udafite ahantu afite akazi afite ukuntu acuruza ariko ntagume mu rugo".          

Ku rundi ruhande, Abagabo bavuga ko ariko byahoze mu gihe cyashize nyamara kuba ubu abagore bafatanya mu iterambere ry’umuryango hari icyo byafashije, ndetse ko igihe kigeze ngo abagifite iyo myumvire bagire impinduka.

Umwe ati "iyo myumvire yari ihari cyane cyane muri Islam ko umugore adashobora gutwara imodoka ariko iyo myumvire yagiye ishira uko isi yagiye yaguka, uyu munsi umutegarugore ariga akaminuza akaba umuyobozi, akaba umushoferi, akaba umu Polisi, Islam uko ivuga umugore ni umutako w'umugabo ariko uko isi yagiye yaguka agomba kumenya ko afatanya n'umugabo akaba yagenda agakora". 

Undi ati "uyu muco w'ibihe bya kera hari aho bitarashira ko umugore atajya gukora, umugore ni rwa rurabo mu rugo, we ntabwo ajya gushakisha icyatumaga ashakisha umugabo arakizana, nicyo gihe cyo kuba basohoka kuko ubuzima aho bugana ni ahantu h'ubuzima bw'inzitane busaba umuntu uwo ariwe wese gushakisha".           

Ibi si ibyakunze kugaragara mu idini rya Islam gusa kuko hari n'andi yari afite iyo myumvire nyamara ubu hakaba hari impinduka zigenda zigaragara.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Mar 13, 2025 - 10:57