Barifuza ko hari aho igihano cy'igifungo cyavunjwamo amafaranga

Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside barasaba ko mu Rwanda harebwa uko igihano cy’igifungo ku byaha bimwe na bimwe hari aho cyasimbuzwa kikavunjwamo amande mu mafaranga, ngo dore ko icyo gihano nacyo ari kimwe mu bihano byafasha haba mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubw'abantu muri rusange kuko gufungwa hari ingaruka bishobora kugira zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye n’icyo cyaha cyakozwe.

kwamamaza

Nkuko bikorwa mu bindi bihugu aho igihano cy’igifungo ku byaha runaka gishobora kuvunjwamo amafaranga uwakatiwe ashobora gutanga agakomeza kubaho mu buzima busanzwe adafunzwe.

Nizeyimana Pie, Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, avuga ko harebwa uko icyo gihano cyashyirwa no mu mategeko y’u Rwanda kuko gishobora gutanga umusaruro cyane cyane ku byerekeye ubukungu bw'igihugu.

Ati "kuki hatazanatekerezwa mu buryo burambye uburyo igihano cy'igifungo nacyo gishobora kuba cyanagurwa kikavunjwa amafaranga ariko atari ibyaha byose ahubwo ibyaha bidasaza, ibyo mbona byagabanya ubucucike muri gereza bikagira nibyo byongera mu bukungu bw'igihugu kandi bikanatuma wa muntu wahanwe koko ahanwa, niba nagombaga gufungwa umwaka ngatanga miliyoni 100 simfungwe burya nabwo nahanwe". 

Gusa hari ababifata mu buryo butandukanye aho bagaragaza impungenge bavuga ko byajya biha icyuho cyo gukora ibyaha ku bafite ubushobozi ku rundi ruhande ariko abandi bakagishyigikira.

Umwe ati "urumva ko abakire baba batwifatiye kuko nubundi byajya bimuha icyuho cyo gukomeza akora bya byaha avuga ati nubundi nimfungwa ndishyura ntahe".   

Undi ati "nabyo byakunda, byaba ingirakamaro cyane, nkabo bantu bakora ibyaha bafite amafaranga menshi bakabaye ahubwo babaca ayo mafaranga akaza akagirira igihugu akamaro".    

Undi ati "byaba byiza kurushaho kuko burya umuntu akorera amafaranga kugirango azamukure mu bibazo gusa nanone byazongera umubare w'abantu bakora ibyaha kugirango bazabashe kwishyura amafaranga, akajya avuga ati ndakubita umuntu runaka ntakibazo nzamwishyure". 

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko ibyo bizasaba inzego gusuzuma iki gitekerezo ariko hakibandwa kukureba mwene ibyo byaha kugirango koko bitaba icyuho cyo kongera ibyaha runaka.

Ati "hari abumva ko ubutabera buba bugiye kujya mu bishoboye bashobora gutanga amande, yakibaza uti ese nitwemera ibyaha byinshi ko amande ashoboka ese ntituzisanga ubutabera bubaye ubw'abishoboye abadashoboye gutanga amande ari ikibazo, ni ibiganiro dukwiye gukora tukareba icyabera abanyarwanda kandi ubutabera bugomba kugera kuri bose mu buryo bushoboka kandi bungana".     

Nkuko biteganywa n’ingingo zitandukanye zo mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda cyo mu mwaka wa 2018 ngo iyo ngingo kugeza ubu ireba abakoze ibyaha birimo iby’impapuro mpimbano gusa ariko ngo aho bikoreshwa bitanga umusaruro.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 2, 2024 - 07:43