Baribaza impamvu hari bimwe mu bikorwa bifungwa kandi byari bimaze igihe bikora

Bamwe mu baturage baribaza impamvu hari bimwe mu bikorwa bya business bifungwa mu Rwanda bizira kutagira ibyangombwa kandi nyamara byari bimaze igihe bikora, ibyo bavuga ko habaho uburangare bw’ubugenzuzi bw’inzego zitandukanye za Leta, bagasaba ko hakwiye izindi ngamba ku bigira ingaruka mu iterambere ry’igihugu n’abaturage.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana bimwe mu bikorwa birimo insengero, amashuri, utubari, n’amahoteli n’ibindi byafungiwe imiryango kuko bitari byujuje ibisabwa bitangwa n’inzego zitandukanye.

Urugero n’imwe muri hoteli iherereye mu karere ka Karongi, yafunzwe by’agatenganyo kuko yakoraga nta ruhushya.

Aha ninaho abaturage bahera bibaza impamvu hafungwa bimwe mu bikorwa bya business bizira kutagira ibyangombwa kandi biba bimaze igihe bikora, ibyo bavuga ko ari uburangare mu bugenzuzi bw’inzego zibishinzwe.

Barasaba ko hakazwa ingamba hakiri kare kuko bigira ingaruka ku mpande zose yaba ku iterambere ry’Igihugu hadasigaye n’abaturage.

Bimwe mu bikorwa byafunze kubera kutuzuza ibisabwa harimo insengero zingana n’ibihumbi 9,800, ibigo by’amashuri byafunzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri bingana na 60 mu turere 11 tw’Igihugu.

 Jul 23, 2025 - 12:43