Abaturage baribaza aho bakura amavuta yo kwisiga mu kwirinda malariya

Mu gihe abanyarwanda bashishikarizwa gukoresha umuti wo kwisiga ku mubiri birinda kurumwa n’imibu nk’uburyo bwunganira ubusanzweho mu kwirinda malariya. Bamwe baravuga ko iby’uwo muti batawuzi ndetse n'abawuzi batazi aho bawukura.

kwamamaza

Inzego z’ubuzima ziherutse gutangaza ubwiyongera bw’indwara ya malariya hamwe na hamwe mu gihugu, nyamara malariya ikaba imwe mu ndwara Leta yakomeje kugenda irwanya ariko kugeza kuri ubu ikaba ikiyongera.

Mu rwego rwo kuyirinda ndetse no kwirinda ko warumwa n’umubu, hari amavuta yabugenewe wisiga ku mubiri kugirango abe yakurinda, abanyarwanda baribaza kuri uwo, bagasaba ko bawegerezwa.

Umwe ati "ibyo by'amavuta ntabwo njye mbizi, ntabwo bari bawutuzanira, urakenewe niba ushobora kuba warwanya malariya, uramutse uje twaba tugize amahirwe, turasaba ubuvugizi muri leta kugirango iyo miti ibashe kutugeraho, malariya iteye impungenge".    

Dr. Phocas Mazimpaka, akora muri porogaramu y'igihugu mu kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, avuga ko ayo mavuta ariho ndetse akora agashishikariza abikorera kuyegereza abaturage.

Ati "tugira uburyo bwo kwigisha abaturage ku buryo mu gihugu tumaze kuzenguruka ahantu henshi aho tugeze ubwo buryo turabubabwira tukababwira ko ari uburyo bushobora kubafasha kwirinda kurumwa n'imibu ariko wajya kureba muri rusange ugasanga ayo mavuta ntabwo arakwira ahantu henshi mu gihugu, habaho uburyo bw'uko abacuruzi bagenda bagura ibikorwa byabo ahubwo bakumva ko hari icyo biri gufasha noneho bakabyegereza abaturage".        

Iyo uganiriye n'abakorera muri pharmacy bakubwira ko ayo mavuta arinda umuntu kuba yarumwa n’umubu bayafite ariko ubwitabire bwabayagura bukiri hasi. Ni mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko malariya yiyongereye mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu nka Kicukiro, Gasabo, Nyamagabe, Bugesera na Nyaruguru.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Jan 8, 2025 - 10:05