Hari bamwe mu baturage bavuga ko Telephone yagize uruhare mu iterambere ry'umuryango

Mu gihe umubare w'abakoresha telephone ngendanwa wiyongereye mu myaka 7 ishize. Hari bamwe mu baturage bavuga ko muri iki kinyejana tugezemo benshi bamenye agaciro ka telephone ngo kuko igira uruhare mu iterambere ry’umunyarwanda mu ngeri zose, ibi bemeza ko bitari bimeze neza ugereranyije no mu bihe bya kera.

kwamamaza

Usubiye mu myaka 20 ishize, usanga aho u Rwanda nk’igihugu n’abaturage bacyo yaba mu bukungu, imibereho n’ibindi byiciro harahindutse kuburyo uhagereranyije na magingo aya, kuvuga ko habayeho iterambere rigaragara utaba ubeshye.

Dufashe urugero rwo mu myaka 7 ishize ni ukuvuga kugeza muri 2024, ubushakashatsi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, bugaragaza ko ubukene bwagabanutse ku gipimo cya 12% ugereranyije n’uko bwari buhagaze muri 2017. 

Ikoreshwa rya telephone ryashyizwe mu byazamuye ubukungu bw’abanyarwanda, hari benshi bavuga ko mbere y’umwaduko wazo bagorwaga na byinshi kubera kutoroherwa n’itumanaho.

Nyamara ngo nyuma y’umwaduko wa telephone, abaturage bakomeza bemeza ko zabafashije guhindura imibereho yabo, haba mu mibanire, mu bukungu, n’ahandi.

Ni mu gihe ubushakashatsi bw’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda bugaragaza ko ingo zifite telephone zigendanwa ziyongereye, aho zavuye ku gipimo cya 67% mu mwaka wa 2017, kikagera kuri 85% muri 2024.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 May 4, 2025 - 09:05