Hari abaturage batazi inzira yo kunyuramo bahinduza ifoto iri ku ndangamuntu, NIDA hari icyo ibivugaho

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu cyemerera abanyarwanda ku bushake bwabo guhinduza ifoto igaragara ku ndangamuntu. Hari abaturage bavuga ko batazi inzira yo kunyuramo basaba guhinduza ifoto kandi nyamara ari igikorwa bakeneye cyane.

kwamamaza

Umwe mu baganiriye na Isango Star uvuga ko ifoto iri ku ndangamuntu itamushimishije, si we gusa usanga atishimiye ifoto iri ku ndangamuntu ye, ahanini bitewe nuko hari abazifashe mu gihe cya kera ku myaka 16, ubu bakaba bamaze kuba abagabo abandi abagore ndetse n’abamaze kugera muzabukuru, ku buryo ubonye indangamuntu ye atamenya ko ari we.

Uzumva ko hari ababiteramo urwenya ruvanze n’akababaro kuko haraho bagorwa no kubona serivise bitewe n’ifoto ya cyera iri ku ndangamuntu, ibyo baheraho basaba ababishinzwe ko bafashwa kumenya inzira banyuramo bahinduza ifoto.

Umwe ati "ifoto iriho nanjye mba mbona bihabanye, bareba amazina bakabona birahuye ariko ifoto bakabona ishobora kuba atari iyawe, serivise niba ihari abantu bose bafite ikibazo nk'icyo babidukangurira bakanatubwira inzira bicamo amafoto bakayahindura bakaduha amafoto ya nyayo yacu agaragaza umuntu uko ari". 

Undi ati "nk'iyo ugiye ku murenge ukajya kwaka icyangombwa bakagusaba indangamuntu bagasanga indangamuntu yawe ni iy'umwana kandi wowe ugeze mu zabukuru bakavuga ko atari wowe kuburyo rimwe na rimwe na serivise wari ugiye gushaka ubasha kuyibura bigasaba kugutuma ibyangombwa by'amavuko kugirango barebe niba koko wa muntu ariwe".    

Umukozi ushinzwe itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annet, avuga ko iyi ari serivise isabwa n'ubishatse ndetse cyane n'uhura n’imbogamizi ziturutse ku ifoto igaragara ku ndangamuntu bityo ko bakwiye kwegera ababishinzwe bakabafasha.

Ati "iyo arebye akabona indangamuntu ye yarahindutse niba ishobora kumuteza ikibazo kuri serivise asaba, iyo serivise itangirwa kuri NIDA kuko ari serivise yihariye, ubarizwa mu ntara yifashisha umurenge, ajyana ya foto ye itamushimishije ku murenge abona ko ari ngombwa ko ahindurirwa ifoto ukamusabira umwanya kuri NIDA akazaza umunsi bamuhaye kugirango afatirwe indi foto".

Akomeza agira ati "Abari i Kigali cyangwa se abari hirya no hino dukoresha n'uburyo bw'ikoranabuhanga, ushobora no kubisaba unyuze kuri Email ya NIDA ukaba wakohereza ifoto yawe ya vuba ukohereza n'indangamuntu yawe ya kera ugasaba ugaragaza ikibazo cyawe twamara kubona ko koko umuntu yahindutse natwe turamwandikira tukamuha gahunda akazaza aje kwifotoza".                

Mu mwaka wa 2023, Leta y’u Rwanda yasohoye itegeko riteganya ko mu myaka ine iri imbere hazatangira gukoreshwa indangamuntu koranabuhanga ndetse iyi ndangamuntu ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw’u Rwanda.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Apr 3, 2025 - 09:05