
Barasaba kongera guhabwa inzitiramibu kuko izo bahawe zishaje kandi ku isoko zikaba zihenze
May 14, 2025 - 09:08
Kuri uyu wa Kabiri, mu karere ka Gasabo hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 14 yo kurwanya malariya. Aka karere niko ka mbere mu Rwanda kibasiwe na malariya kurusha utundi, abaturage ndetse n'abajyanama b'ubuzima bemeze ko uku kuzamuka guterwa no kudahabwa inzitirambibu no gutera imiti bikaba byarahagaze.
kwamamaza
Akarere ka Gasabo niko ka mbere mu Rwanda kiganjemo ubwandu bwa malariya, abatuye mu bice bitandukanye byako bavuga ko kuba nta nzitiramibu bagihabwa kandi ku isoko zikaba zihenze biri mu byo batekereza ko bizamura malariya.
Umwe ati “zarashaje ariko izo bari baduhaye tuzishyiraho, ziradufasha cyane ariko hariho benshi ubona batazifite zashaje”.
Undi ati “hariho imibu myinshi cyane, wibeshye inzitiramibu ikakuvaho umubu uhita ukuruma uhita ufata malariya, iyo mfite nayiguze ibihumbi 10Frw , hari uba adafite ubushobozi bwo kuyigura, ahubwo abadafite inzitiramibu bazihabwa”.

Abajyanama b’ubuzima mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo, bavuga ko ibishanga biri muri aka karere nta miti igiterwamo ndetse n’inzitiramibu zahawe abaturage zashaje bagasaba leta kongera ingufu mu gukemura iki kibazo.
Umwe ati “kuba inzitiramibu zidahari nkatwe tubakira umunsi ku munsi usanga hibandwaho ko inzitiramibu zashaje”.
Undi ati “mu murenge wa Kinyinya ukikijwe n’ibishanga kandi ntabwo biterwamo imiti, twasaba leta ko yatanga inzitiramibu habaye n’abaterankunga baboneka bakaduterera imiti mu mazu kandi batera mu mazu cyane kurusha mu bishanga”.
Bayasese Bernard, Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, avuga ko mu bukangurambaga bw'iminsi 14 yo kurwanya malariya bwatangiye kuri uyu wa Kabiri mu bizibandwaho harimo no gutanga inzitaramibu harebwa no gupima malariya harebwa uko aka karere katakomeza kwigarurirwa n'iyi ndwara.

Ati “harimo ibikorwa byo gutanga inzitiramibu n’ibikoresho bifasha mu kurwanya malariya, tuzakora ibikorwa bijyanye no kwerekana uburyo bwo kubikoresha neza, tuzakomeza gusura ingo no gupima malariya hakiri kare, tuzakomeza gutambutsa ubutumwa ku bitangazamakuru bitandukanye, turifuza ko buri wese amenya ko malariya ishobora kwirindwa hakiri kare, kuyirinda ni inshingano ya buri muturage wese cyane cyane umuturage wo muri Gasabo”.
Usibye akarere ka Gasabo n’utundi tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge na Kicukiro turi mu turere 5 twa mbere mu Rwanda twibasiwe na malariya. Ubu bukangurambaga bugenda bukorwa mu turere dutandukanye bukaba bwitezweho kurandura malariya mu gihe ingamba zigenda zishyirwaho zaba zubahirijwe uko bikwiye.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


