Barasaba ko urwibutso rwa jenoside rwa Ngara rushyinguwemo imibiri y’abatutsi bajugunwe mu mugezi w’ Akagera rwavugururwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango ‘Humura Victoria’ warakoze n'abo mu karere ka Kirehe, barasaba ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruri mu gihugu cya Tanzania, rwavugururwa rukubakwa neza ndetse n'amagambo yanditseho agakosorwa kuko adatanga amakuru nyayo kuri Jenoside. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko ibikorwa byo kuvugurura uru rwibutso birimo kuganirwaho n'ibihugu byombi.

kwamamaza

Imibiri y'Abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruri muri Tanzania ni iy'abishwe muri Jenoside maze bakajugunywa mu mugezi w'Akagera barimo abatembanywe n'uyu mugezi bari biciwe mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse n'abiciwe ahahoze ari muri Rusumo.

Murenzi Maurice wo mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe, warotse Jenoside, agaruka ku nzira y'inzitane banyuzemo kugira ngo bambuke Akagera bagere Tanzania, yagize ati: “warazaga ukabona nka hariya mu Rusumo ukabona umugabo n’umugore hagati bashyizemo imbwa, bateramo igiti. Cyangwa ukabona umudamu baramusatuye, basaturira mu gatuza. Ibyo byose twarabibonaga kuko n’isamaki zarariye zarahaze, hari nk’izitwa makamba wafataga nuko wasatura ugasangamo nk’ikiganza cy’umuntu!”

“ noneho hari n’ubundi buryo wabonaga ugasanga umudamu bamuzirikanye n’umwana, bamuzirikiye mu ijosi bakoresheje amakamba. Rero byakoreshejwe ubugome by’indengakamere….”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashima ubutwari bw'Abatanzania bagerageje kuvana mu mugezi w'Akagera imibiri y'Abatutsi bari bajugunywemo, maze igashyingurwa mu rwibutso rwa Ngara.

Gusa basaba ko uru rwibutso rwakubakwa neza ndetse n'amagambo yanditseho agakosorwa kuko adatanga amakuru nyayo kuri Jenoside.

Jean Bosco Nubumwe; Visi Perezida wa mbere w'umuryango Humura Victoria warakoze, yagize ati: “Bigaragara neza ko uburyo bashyinguyemo ntabwo ari uburyo bwiza buha agaciro abacu. Icyo dusaba ni uko leta y’u Rwanda yazubaka urwibutso rwiza[ku bufatanye n’igihugu cya Tanzania] ruha agaciro abacu.”

Nduwimana Bonaventure; Perezida wa Ibuka mu karere ka Kirehe, nawe yagize ati: “ikidutera ipfunwe cyane cyane ni izi nyandiko ziri hano kur’uru rwibutso. Muby’ukuri, ababyanditse ni amakuru make bari bafite ku mateka ya jenoside. Bo bumvaga ari ubwicanyi, ni jenoside. Rero ikidutera ipfunwe ni uko iyo jenoside itari kwandika aha ngaha kur’uru rwibutso ndetse n’amahanga nayo abimenye.”

Ku rundi  ruhande, Abaturage bo muri Tanzania nabo basaba ko urwibutso rwa Ngara rwakubakwa neza nk'uko Abdull Shakur Issac Joseph, ukora igikorwa cy'ubwitange cyo gusukura uru rwibutso akomeza abisibanura.

Ati:“leta y’u Rwanda ifatanyije n’iya Tanzania bakwicara hamwe bakumvikana uko hano hantu bahaha agaciro, bakahubaka neza, bakahavugurura bakabashyingura mu cyubahiro. Ubundi ariya magambo banditse atagendanye n’ibikorwa byakorewe abatutsi bazize jenoside bakahahindura bakahashyira inyandiko ibisobanura….”

Assumpta Muhayisa; umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ( MINUBUMWE),ushinzwe Kwibuka no gukumira Jenoside,yabwiye Isango Star ko gahunda yo kubaka neza urwibutso rwa Jenoside rwa Ngara mu gihugu cya Tanzania ndetse no gukosora amagambo yanditseho biri kuganirwaho n’ibihugu byombi, bityo hari ikizere ko byose bizakorwa.

Ati: ”ibyo ngibyo biri muri gahunda yo gukorwa, birazwi kandi birarebwa n’ibihugu byombi. Na ambasade yacu ihari n’igihugu cya Tanzania nacyo cyiyemeje kurwitaho, birumvikana ko dufatanyije. Imirimo ntiratangira ariko iri muri gahunda.”

Nubwo Mukayisa atagaragaza igihe imirimo yo gusana urwibutso rwa Ngara izatangirira, ariko avuga ko ibiganiro byatangiye kuba.

Ati:“Urebye njyewe ntacyo nakwizeza ngo nkubwire ngo ni mu mezi abiri cyangwa ni mu mwaka ariko icyo nzi cyo inama zirimo ziraterana kuko hamaze guterana inama nk’eshatu zibyigaho.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngara muri Tanzania rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bagera kuri 917 bakuwe mu mugezi w'Akagera nyuma yo kwicwa bakajugunywamo.

Umuryango Humura Victoria warakoze ushinzwe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu nzuzi n'imigezi ndetse n'Abarokotse Jenoside muri rusange, barashima Aba-tanzania bagize uruhare mu gukura mu mugezi w'Akagera imibiri y'Abatutsi maze igashyingurwa.

Aba barimo uwitwa Clispine Kamugisha, Godfrey Mushumba na Ramadhan Makule.

Banashima kandi AbdulShakur Issac Joseph,ukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngara.

@ Djamali Habarurema/Isango Star- Ngara-Tanzania.

 Jun 27, 2023 - 11:18