Barasaba ko umuhanda ugera ku kibuga cy'indege cya Bugesera wakorwa ku buryo burambye

Abatuye mu murenge wa Mayange wo mu karere ka Bugesera, bavuga ko imirimo yo kubaka umuhanda uva kuri kaburimbo ukagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera yakwihutishwa ndetse ikongerwamo imbaraga kuko uwo ari umuhanda wangiritse bikomeye nyamara abahatuye bawitezeho byinshi.

kwamamaza

Abahatuye, abahagenda n’abahafite ibikorwaremezo bitandukanye ni bamwe mu babangamiwe n’imiterere y’uyu muhanda uva ku muhanda munini wa kaburimbo ukagenda ukagera ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera aho bavuga ko wangiritse bituma bitoroshye kuwukoreramo imirimo itandukanye, bagasaba ko imirimo yo kuwukora yakwihutishwa igashyirwamo imbaraga bitari iby’umuhango gusa.

Bavuga ko uretse kuzamura iterambere ry’ibikorwaremezo byanakongera ubuhahirane kubahaturiye ngo dore ko n’ikibuga cy’indege kizabibafashamo.

Kuri iki kibazo, Bwana Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera avuga ko ibikorwa byo kuwukora byanatangiye ariko ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa hamwe n’abaterankunga batandukanye kugirango imirimo yo gukora uyu muhanda unozwe.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, ni kimwe mu bikorwa binini biri kubakwa mu karere ka Bugesera kikaba kitezweho kuzamura iterambere ry’ako karere by’umwihariko ndetse ibikorwa byo kucyubaka bikaba bigeze hejuru ya 80% kugirango kibe kirangiye kinatangire gukoreshwa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera

 Mar 12, 2025 - 13:22