Barasaba ko icyuzi cya Runukangoma cyazitirwa nyuma y’impanuka 

Abatuye mu Mirenge ya Simbi, Rwaniro na Ruhashya barasaba ko icyuzi cya Runukangoma cyazitirwa kuko giteza impanuka za hato na hato, zirimo n’izahitanye ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko abaturage bakwiye kwirinda kucyegera, ahubwo bagakomeza kugikoresha mu buhira imyaka, kuko ari cyo cyari kigambiriwe ubwo cyubakwaga.

kwamamaza

Iki cyuzi giherereye hagati y’imirenge ya Simbi, Rwaniro na Ruhashya, kigizwe n’ibice bibiri: kimwe kiri iburyo bw’umuhanda, ikindi kiri ibumoso. Uwo muhanda uhuza iyo mirenge, unyurwamo n’abana bajya kwiga ndetse ukabamo urujya n’uruza rw’abaturage.

Abaturage bavuga ko iyo iki cyuzi cyuzuye gitera impungenge kuko hari ubwo kirenga umuhanda, bikabaa byateza impanuka. Mu minsi ishize, ngo hari umuntu waguyemo, arapfa. Abo baturage barasaba ko cyazitirwa. 

Umwe yagize ati:"  Ntabwo kirinzwe kuko njya mbona n'utwana ducaracara ( iyo bagiye gusarura umuceri). Ntabwo kirinzwe rwose kuko bajya banagwamo kuko nk'ejo bundi hari uwaguye mo. Ariko iyo harindwa ntabwo aba yaragiyemo. Hakwiye uburinzi."

Mugenzi we, yunga mo ati:"Umugore utarageza imyaka 22 yamanutse agiye koga, niba yaranyereye... yaramanutse yiroha mo!"

Undi ati" Bakongera bakagisubira mo, bakagikora neza nk'aha ku mpande hagiye harengaho."

Ubuyobozi wAkarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kwirinda kucyegera, ahubwo bakagikoresha icyo cyagenewe.

Ati:"Ababyeyi barinda umutekano w'abana no gukurikirana ubuzima bwabo. ubundi uko hasanzwe hakoreshwa ni ko abaturage bahakoresha. Bifite inyungu rusange kandi hamaze igihe kinini, ibyago biba byabaye kuko ntabwo biteguza. Ariko dufite abaturage bacu basobanukiwe, bazi ikibi n'icyiza kandi batagwa mu kibi bakibona. Icyo tubwira abaturage ni ukugira ngo bahakoreshe neza kuko habafasha kuhira imyaka, habafitiye akamaro kanini cyane ku buryo hataba ikibazo...."

Yongeraho ko "Ariko n'inama tuhakorera hariya ni uko abaturage bahakoresha icyo hagenewe, ntibajye kuhogera kandi bazi ko hashyiriweho ngo habafashe kuhira imyaka."

Icyuzi cya Runukangoma cyakozwe mu rwego gufasha abaturage kuhira imyaka kugira ngo bongere umusaruro ndetse bahinge mu bihe byose by'ihinga. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.

 Jul 16, 2025 - 12:37