
Barasaba ko abakwirakwiza amashusho y'urukozasoni bakurikiranwa
Sep 20, 2024 - 08:13
Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho n’amafoto by’urukozasoni, bigaragaza ubwambure bwa bamwe mu banyarwanda, hari abasaba inzego zibishinzwe ko ababikora bakwiye kujya bafatwa bagahanwa kuko byatuma n’abatekereza kubikora babicikaho, kuko ngo bimaze gufata indi ntera.
kwamamaza
Bigendanye n’iterambere ryihuse mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu banyarwanda, bamwe risa n’iryatangiye kubarusha imbaraga, aho barikoresha bahanahana amakuru ndetse n’ayibanga arimo n’amashusho, amajwi cyangwa amafoto ateye isoni, aganisha ku busambanyi yewe bikagera naho abantu badatinya kohererezanya ubwambure bwabo.
N’ubwo biri uku, abanyarwanda ntibumva uko bigenda kugira ngo ibyo bikorwa akenshi biba byabereye mu ibanga birangire bigiye ku karumbanda binyuze mu mbuga nkoranyambaga, bikarangira bije kwangiza umuryango nyarwanda by’umwihariko abakiri bato.
Umwe ati "byica sosiyete nyarwanda kuko irimo abantu batari bageza imyaka, irimo abantu badashaka kubona ibintu nka biriya ngo igende yangirika cyane bigeze ku rwego nka ruriya".
Undi ati "bituma abana bacu bararuka kandi nta kindi basigaye bareba usibye ibintu nk'ibyongibyo no kugirango yite ku ishuri ahubwo ni ibyo bintu aba ari kureba".
Undi nawe ati "mu muco nyarwanda byangiza ibintu byinshi, nk'abana bari kubyiruka iyo babibona wa muntu mukuru nta gaciro bamuha, ikinyabupfura kirimo kiratakara".
Niho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zabikurikirana byaba ngombwa abakwirakwiza ayo mashusho bagafatwa bagahanwa, bitabaye ibyo ngo bizakomeza gufata indi ntera.
Umwe ati "leta yakabifatiye umwanzuro kuko nabo ni ababyeyi bafite abana bishobora kubagiraho ingaruka, icyiza nuko babikurikirana bakareba aho bituruka hanyuma bakabikosora bakareba nukuntu babirwanya bikava mu nzira".
kuri ibyo, Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB, avuga ko koko ibi bikorwa bigize icyaha, bityo ko hari abari kukigenzwaho, ndetse ko nibabifatirwamo bazahanwa.
Ati "nka RIB turabibona cyane, ni imyitwarire igayitse, nta bunyangamugayo burimo ndetse ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha, biteye isoni biragayitse, hari ikiri gukorwa, imyitwarire y'umuntu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imico ye, igaragaza uburere bwe, imyitwarire ye ni ikigero cyiza cyo kureba umuntu ikigero cy'imitekerereze afite, harimo ibiri gukorwamo ibyaha kandi hari ikiri gukorwa kuko bigomba gucika byanze bikunze".
Ni mu gihe mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, harimo ingingo y’itegeko ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha, ndetse ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


