Kigali: Ababyeyi barasaba irerero kuri buri biro by'akarere

Abarerera mu rugo mbonezamikurire mu mujyi wa Kigali barasaba ubuyobozi bw’umujyi gutekereza no kutundi turere tugize umugi wa Kigali tugahabwa irerero, ibyo bavuga ko nabo byabafasha gukora batekanye, ibi babisabye ubwo uru rugo mbonezamikurire rwari mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku bana bavuye mu cyiciro cy’ibitambambuga bimukira mu cyiciro cy’inshuke.

kwamamaza

Nyuma yo gutangiza gahunda y’ingo mbonezamikurire z’icyitegererezo muri buri murenge nka gahunda yashyizwemo imbaraga, ibigo bya leta n’ibyabikorera nabyo byasabwe gushyiraho irerero aho bikorera, ibiro by’umukuru w’igihugu n’umujyi wa Kigali biri mu byabimburiye ibindi mu mwaka wa 2021 aho umujyi wa Kigali wo watangiranye abana batanu.

Nubwo hari aho bageze bavuga ko basaba ubufasha bw’amahugurwa kubijyanye n’imirire kuko ngo ubwo bumenyi bamwe mu babyeyi baharerera batabufite.

Banamwana Yvette ahagarariye ababyeyi barerera muri iri rerero ati "turashimira kaminuza ariko tunagira icyo tuyisaba, hari amahugurwa y'ibanze nk'ababyeyi twari dukeneye barerera muri ECD ibijyanye n'imirire, ababyeyi bari mu myuga itandukanye hari ubumenyi tudafite".     

Uretse ibi banasabiye utundi turere tugize umujyi wa Kigali gutekerezwaho natwo tugahabwa irerero.

Yvette akomeza agira ati "muri iyi nyubako abana bari muri ECD ni abana bakorera mu karere ka Nyarugenge n'abo ku cyicaro cy'umujyi ariko mu tundi turere nabo turasaba ko bashyirirwaho iki cyumba kuko usanga batubwira bati ese ko mwebwe mufite irerero nta kuntu mwadutekerezaho, twasabaga ko n'abo mu tundi turere twa Gasabo, Kicukiro ababyeyi baracyagorwa no gusiga abana babo mu rugo". 

Kuri ibi bibazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwijeje aba babyeyi ko buzakomeza gufasha ababyeyi baharerera ndetse hazashyirwaho na gahunda yo gufasha utundi turere.

Urujeni Martine umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe imibereho n’ubukungu ati "nk'umujyi wa Kigali tuzakomeza gushyira imbere gahunda yo gufasha ababyeyi barerera hano kuko tuzi ibyiza birimo, tuzi uburyo bifasha n'ababyeyi gukora batekanye, turashyira muri gahunda uburyo n'uturere tundi dusigaye tubasha kugira ECD, ibyerekeranye n'amahugurwa tuzakomeza gukorana na Kaminuza idufasha uburyo bwo kugira amahugurwa ku babyeyi".    

Iri rerero ry’umujyi wa Kigali ryatangiye muri 2021 ritangirana abana 5 nyuma riza kwakira abana 34 abagera muri 21 muri aba barangije mu cyiciro cy’irerero ubu bakaba basigaranye abana 13.

Inkuru ya Assiati Mukobwajana/ Isango Star Kigali

 Sep 27, 2024 - 09:32