Barasaba gusobanurirwa akamaro k’ubugenzuzi bukorwa ku ikoreshwa ry’umutungo wa leta.

Abaturage barasaba kugaragarizwa ku kamaro k’Ubugenzuzi bukorwa ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta kuko babona raporo ariko ntibamenye aho zavuye ndetse n’ingamba zifatirwa abakoresha nabi umutungo wa leta. Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta avuga ko ubugenzuzi bakora buri mwaka w’ingengo y’imari hari byinshi bufasha mu kunoza imikoreshereze y’umutungo w’igihugu, by’umwihariko mu nyungu z’umuturage.

kwamamaza

Buri mwaka, ibiro by’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta bikora igenzura mu nzego n’ibigo bya leta harebwa ku micungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu, cyane cyane hibanzwa ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari iba yarakoreshejwe mu mwaka wabanje.

Kuwa kabiri w’icyi cyumweru, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yamurikiye abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda raporo y’ubugenzuzi bw’umwaka warangiye muri Kamena (06) 2022, bwakozwe mu nzego 221, agaragaza ko muri rusange hari impinduka nziza zigenda zigaragara mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari. Gusa yagaragaje ko hari ahakiri  ibibazo.

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage nk’abagenerwabikorwa b’ibanze, bibaza akamaro k’ubu bugenzuzi mu gihe batamenyeshwa irengero ry’umutungo uhomba n’uko abawuhombeje bakurikiranwa.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: « naje gusanga biriya bintu baba bavuga ngo baragenzura nta gaciro bifite ! kuko iyo urebye uburyo ingengo y’imari ya leta ikoreshwa, hari abantu bayinyereza kandi ntibibagireho ingaruka. Ingengo y’imari  ngo ihagaze bite? hari abantu babishinzwe kubibaza, njye numva ntaho umuturage yagahuriye nabyo.»

Undi ati :«nonese iyo abigenzuye, nawe iyo urebye ibintu byawe mu rugo, umukozi wawe yabyangije, ukongera ukazana amafaranga ugashyiramo nayo akayangiza, n’ejo bundi akayangiza, kandi wa mukozi aracyari wa wundi, utekereza ko uzatera imbere?! Nk’ubu bivuze ngo umugenzuzi w’imari ya leta araje, ku nshuro ya mbere arahombye, abonye ko bahomba. Ubwa kabiri, ararebye abona ko bahomba biguma aho, ubwa gatatu asanga barahomba bikomeje gutyo kuko bidahinduka, nonese amagambo atagira ibikorwa amaze iki ?! »

Alex KAMUHIRE; Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, avuga ko ubugenzuzi babukora bagamije gukurikirana umutungo ugenewe abaturage ndetse ashimangira ko bigira akamaro.

Ati : « twagejeje ku nteko raporo y’umugenzuzi mukuru, buriya ikiba kigamijwe ni ukugira ngo barebe ya mishinga itararangira ikeneye amafaranga. Ko umugenzuzi mukuru yatubwiye ko hari imishinga yakererewe, ubu mur’iyi ngengo y’imari yitaweho ? »

«  ku muturage rero, iyo mishinga bayerekanye mu nteko noneho MINICOFIN yagerayo igiye kwerekana uko iteganya gukoresha ingengo y’imari no kuyisaba, inteko irabanza ikiga kuri bya bindi bya mbere, imishinga iba yarakererewe bayishyira imbere. Urebye ni uko…aho niho umuturage yungukira. »

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ya 2021/2022 igaragaza ko n'ubwo hari impinduka nziza mu ikoreshwa ry’umutungo n’imari ya leta mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, ndetse n’inzego zikaba zarakurikije inama zagiriwe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje ku kigero gishimishije, amafaranga yasohotse mu buryo budakurikije amategeko yazamutse akava kuri miliyari 3.2 mu mwaka wabanje wa 2020/2021 akagera kuri miliyari 6.45; ni ukuvuga hejuru y’ubwikube kabiri muri 2021/2022.

Ni mu gihe kandi mu gukora ubwo bugenzuzi, abaturage batabigiramo uruhare kandi aribo ahanini ibikorwa bigenerwa ingengo y’imari biba byaragenewe.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 4, 2023 - 10:35