
Gasabo: Barasaba gushyirirwa kaburimbo mu muhanda wa Gasanze mu kuzamura ubuhahirane
Dec 15, 2023 - 09:23
Bamwe mu baturage barasaba ko umuhanda uturuka Gasanze wakorwa ugashyirwamo kaburimbo, bakabona na ligne y’imodoka ihanyura kugirango babashe kugera ahandi hantu bitabahenze. Ibi babitangaje mu rwego rwo kugirango abatuye mur’uyu murenge ndetse bakomeze ubuhahirane n’imigenderanire n’utundi duce. Icyakora ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nkwangirika biterwa n’ikoreshwa ry’imodoka ziremereye.
kwamamaza
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba mu karera ka Gasabo babangamiwe no kuba umuhanda uva I Gasanze werekeza Rusine uhora wangirika bakabura uko bagera ahandi hantu kubera ibinogo n’ivumbi bigaragaramo.
Aba baturage bavuga ko bifuza ko uyu muhanda washyirwamo kaburimo bakabona na ligne y’imodoka yaborohereza gukora ingendo.
Ati: “umuhanda utubangamira kubera ko ari umucucu. Umuhanda utarimo network ntabwo ugendeka neza.”
Undi ati: “turashaka kaburimbo! Ubu njya kwivuza amaso ahantu bita i Masaka nuko nkagerayo ndi kuri moto. Kumanuka i Gasanze ugenda upfumbase umusore nk’uyu ari icyaha.”
“ na perezida wa Republica rwose yaradukoreye, yaduhaye amazi turayafite mu rugo ariko turashaka kaburimbo.”
“urabona ko dukeneye umuhanda umeze neza, dukeneye na depense , none ni intambara! Kugera Nyacyonga ni 1000 kumanuka, kuzamuka ni 1500. Ubwo rero tugize amahirwe tukabona n’agatabo ka depense, nyine twaba tugize amahirwe duhahirana n’ab’i Kigali bitagoranye.”
“ dukeneye umuhanda wenda n’agatagisi kazajya kadutanga.”
Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko uyu muhanda ukorwa ariko wangirika bitewe n’imiterere yawo no kuba unyuramo imodoka ziremereye ariko hari kwigwa uko hashyirwamo kaburimbo na ligne y’imodoka, nk’uko bitangazwa na MUDAHERANWA Regis; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Wungirije.
Yagize ati:“imodoka zihanyura n’imiterere yaho ariko bigakubitiraho cyane cyane ariya makamyo ahanyura iteka, uhita wangirika. Ikintu kiriho ni uko dushaka kongera kunyuzamo imashini no kongera ka ratiripi ariko hakaba hari uburyo burebure burimo gutekerezwa bw’uko umwaka utaha hazanyuzwamo shipusi, akantu k’agahanda ka kaburimbo katuma bitajya byangirika kubera ko amafaranga akoreshwa mu gusana kandi agakoreshwa hafi buri mwaka. Dufite ahantu hatandukanye hari iki kibazo ariko ubwo uvuze kuri Nduba ni ibintu turimo kuganira cyane aho amabus aziye mu mujyi wa Kigali.”
“umujyi wa kiganiro urimo kuganira na RURA n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo turebe uko twabasaranganya muri iyo mihanda yaba ari igana Nduba ukomeza ugatutunguka Kajevuba, kuko n’umuhanda wa Rutunga uri muri gahunda yo kugira ngo utsindagirwe.”
Umuhanda uturuka Gasanze ukanyura I Nduba ukoreshwa n’imodoka nyinshi zijyana imyanda mu kimoteri cya Nduba. Gusa kubera imiterere y’uyu muhanda bikaba bituma buri mwaka wangirika bibaba ngombwa ko usanwa.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


