
Barasaba gukurwa muri CRB nyuma yo kurangiza kwishyura umwenda wa macye macye
Aug 27, 2024 - 09:26
Hari abavuga ko bafashe telephone zigezweho muri gahunda ya macye macye ariko nyuma yo kwishyura ideni rigashiramo bakomeza bakabarwa nka ba bihemu, aho bavuga ko bituma birirwa basiragizwa ndetse ntibagire ikindi bashobora gukora mu bigo by’imari bitandukanye babarizwamo.
kwamamaza
Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa kuko abaganiriye na Isango Star bavuga ko babangamiwe n’uburyo bafashe telephone za smart phone muri gahunda ya macye macye nkuko bisanzwe ariko na nyuma yo kuzishyura bakaba babarwa nka ba bihemu.
Umwe ati "nafashe telephone ya macye macye ariko biba ngombwa ko nza gusaba inguzanyo muri banki mu mwarimu sacco birangira amafaranga yose nyishyuye, nza gusa ko bankura muri CRB nza kucyicaro cyayo bambwira ko bansabiye kuyinkuramo ndibutegereze iminsi 3, bampaye na nimero mbahamagaraho najya nyihamagara ntibayitabe mfata umwanzuro wo kwiyizira uyu munsi kugirango ndebe aho ikibazo kiri banyohereza kuri BK ngo bandebere njyiyeyo barambwira ngo nta deni ndimo ariko macye macye niyo itarishyuye".
Undi ati " nari mfite akabazo kuri banki nshaka kujya kwisabira amafaranga barangije barambwira bati nta deni ufite ku giti cyawe ideni rifitwe natwe nitwe tugomba kukwishyurira BK kuko warangije kutwishyura, narinje ngirango ndebe ko bankuye muri sisiteme ya CRB kuko nta deni mbafitiye nsanga n'ubundi ndacyarimo".
Mu butumwa bugufi twagenewe na banki ya Kigali (BK) ariyo ishyirwa mu majwi n'aba kuko ikorana na macye macye yavuze ko abafite icyo kibazo bakegera ishami ribegereye bagafashwa.
Bati "Nkuko twari twaganiriye, mwaduha amazina yabo bantu bafite iki kibazo tukabafasha kuva muri CRB. Bashobora no kwegera ishami rya BK ribegereye bakaba bafashwa".
Ni mu gihe ariko aba baturage basaba ko Leta yabarenganura kuko bamaze gusiragizwa igihe kinini ndetse ko bibangamira imikorere yabo ya buri munsi.
Mu magambo arambuye CRB bisobanura ‘Credit Reference Bureau’ cyangwa ibiro byitabazwa mu kureba niba umuntu hari aho yafashe umwenda cyangwa inguzanyo.
Amazina ye agashyirwa mu kigo cy’ihererekanyamakuru ku myenda aho hatangwa amakuru yitwa “Credit Score” yaba meza cyangwa mabi bitewe n’uko umuntu arimo kwishyura neza umwenda yahawe bigatuma ashobora kwemererwa cyangwa gukumirwa kuri serivisi zitandukanye agomba guhabwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo byigenga.
Hari naho bigera akaba yajyanwa mu nkiko cyangwa akagurishirizwa ibye kugira ngo habanze hishyurwe wa mwenda.
Inkuru Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
-
IRAKIZA MFITUMUKIZAservice yamacye macye kuki reta iyireberera koko ese umuntu kuki bamushira muri CRB kubera terefone namafaranga yo kuri count ya BK basigaye bayatwara rwose ntabwo arisawa
Kiny
Eng
Fr


