
Baranenga ababyeyi bahishira abakoze ibyaha
Feb 17, 2025 - 12:39
Bamwe mu babyeyi baranenga bagenzi babo bahishira abakoreye abana babo ihohotera rishingiye ku gitsina. Bavuga ko ibyo ari bimwe mu bikomeje kongera ihohotera mu bangavu ndetse n’ ukudaha umwana agaciro.
kwamamaza
Nubwo Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko kugeza ubu kiracyari ikibazo kigiteye inkeke cyane mu bangavu.
Bamwe mu baturage bavuga ko ahanini biterwa no kuba hari bamwe mu babyeyi bahishira abahohoteye abana babo, bakabikora barebera inyungu zabo. Ababivuga bemeza ko ibyo ari ukudaha agaciro umwana kuko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Umwe yagize ati: "uzi impamvu bibaho? Nk'ubu hari umubyeyi nzi, umwana yarafite imyaka 16 ariko ababyeyi barabihisha. Noneho amuha amafaranga. Bigeze mu myaka 18, umusore aramujyana. Iki nicuo gituma bakomeza guhohoterwa."
Undi ati:" nk'urugero: ufite umwana w'umusore nuko akaza gutera inda umukobwa wanjye. Kugira ngo ingaruka zitakugeraho, ukaza ukanyegera nuko ukampa amafaranga maze tukabirangiza. Iyo ni imyumvire, ni ukudahuguka, ni ukutamenya agaciro ku mwana."
Yongeraho ko"akenshi ababyeyi babigiramo uruhare kugira ngo bataza kwiteranya n'imiryango you ku ruhande. Urumva hari uza muri ya masano, ngo batumva ngo nafungishije mwene wacu nuko bigakura gutyo nyine."
Akimana Laurance ukora muri MAJ mu karere ka Nyarugege, avuga ko guhishirana igize icyaha. Asaba abantu batangira amakuru ku gihe, igihe hagaragaye icyaha nk'iki.
Ati:" irashoboka ko umuntu yakorerwa icyo cyaha nuko yarangiza akavuga ati' ntabwo ndajya kwiteranya'. Rimwe na rimwe twumva n'ingero zitandukanye, iki cyaha kiba cyakorewe mu muryango nuko bakaba basambanywa nabo bafitanye isano hanyuma umubyeyi akavuga ngo ntabwo ndibwirirwe njyaa kurega."
"ariko biba ngombwa ko iyo amakuru yatangiye ku gihe, cyane ko niyo wahishiriye iki cyaha, nabwo uba ubaye umufatanyacyaha. Nawe arakurikiranwa kandi kugira ngo za wundi ufite impungenge za ntiteranya kabanza agasobanukirwa."
Nimugihe Raporo ya 2024, ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira Bwa Muntu yakorewe hirya no hino mu turere tw'ihunguu, igaragaza ko mu bangavu batewe inda 520 babajijwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri bo 194 (31%) bashatse ubufasha mu by’amategeko. Naho 69% ntibigeze bageza ibirego byabo mu nzego z’ubutabera.
@ INGABIRE Gina /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


