Bamwe ntibasobanukirwa Ejo heza nyuma y'imyaka itanu itangiye

Nyuma y’imyaka itanu gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire Ejo Heza itangiye mu Rwanda, haracyari abaturage bagaragaza ko batarayisobanukirwa.

kwamamaza

Iyi gahunda y’ubwizigamire bw’igihe kirekire ya Ejo heza, igoboka abayiyobotse igihe bageze mu zabukuru batakibasha gukora kugeza ubu hari abaturage bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro kayo kuko bayumva neza.

Umwe ati "ni ukwiteganyiriza ejo hazaza cyane nk'abantu badakora mu bigo bya leta ni byiza cyane ko bajya muri ejo heza kugirango witeganyirize wowe ubwawe cyangwa umuryango wawe". 

Undi ati "ejo heza ni nziza kuko ituma abadafite ubwishingizi busanzwe biteganyiriza izabukuru, abakozi ba leta barateganyirizwa ariko motari, umukozi wo mu rugo, ucuruza botike abo baturage badafite ibigo bakoramo bibateganyiriza nibwo bwiteganyirize bwabo bituma umunsi bazaba batagifite imbaraga zo gukora ejo heza izabagoboka". 

Icyakora hari abandi kugeza ubu bavuga ko batarayumva neza bitewe nuko ngo ntawigeze ayibasobanurira.

Umwe ati "njewe ejo heza ntabwo ndayisobanukirwa, sinzi uburyo ikoramo, ni ukuyumva gusa, sinzi nibyo ikora, begere abaturage kugirango babasobanurire ejo heza icyo aricyo n'icyo imara n'icyo ikangurira abanyarwanda".  

Ubuyobozi bwa Ejo heza buvuga ko iki cyuho cy’abatarayumva neza gihari koko ariko hari gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga nkuko Bernard Kayumba, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’abafatanyabikorwa mu ntara n’umujyi wa Kigali muri ejo heza abivuga.

Ati "imbaraga nyinshi zashyizwe mu bukangurambaga kugirango abantu babanze basobanukirwe nubwo inzira ikiri ndende kubera ko ni gahunda ireba buri munyarwanda wese n'umunyamahanga utuye mu Rwanda ndetse binaduha n'imbaraga muri iyi myaka yindi iri imbere tubona ibintu bizagenda biba byiza kurushaho, niyompamvu turi gushyira imbaraga munzira zose zishoboka, mu buryo bwose bushoboka bwatuma buri munyarwanda imugeraho, hari uburyo bwo kugeza amakuru kuri benshi bashoboka".     

Kugeza ubu gahunda ya Ejo heza imaze kwitabirwa n’abarenga miliyoni 3,200,000 bizigamye miliyari zirenga 43Frw. Ikigega cya Ejo Heza kikaba kibitse amafaranga asaga miliyari 57 zikubiyemo ubwizigame bwose n’inyungu zabwo.

Inkuru ya  Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 30, 2024 - 09:14