Bamwe mu bana barasaba ko bajya babwirwa ababyeyi babo bababyaye aho kubahisha bakabaho nk'imfubyi

Hari bamwe mu bana bagaragaza ikibazo cy’uko babura uburenganzira bwo kumenya umwe mu babyeyi babo mu gihe undi yanze kubibabwira, aho hari abaturage bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye. Imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bw’abana ikavuga ko ababyeyi mu gihe batabwiye abana ababyeyi babo biba ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

kwamamaza

Mu muryango nyarwanda hakomeje kugaragara abana usanga barerwa n’umubyeyi umwe ku mahitamo y’abamubyara, biturutse ku kuba umwe muri bo yaratereranye undi akamusigira umwana wenyine, nyamara umwana yarafite uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi.

Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko gituruka ku guhemukirana kw’ababyaranye bigakururira urera umwana kumuhisha undi mubyeyi.

Umwe ati "hari igihe usanga bamwe bicuruza, hari igihe usanga umubyeyi umwe yabigizemo uruhare undi atabigizemo uruhare hanyuma hakaza kuvukamo ikibazo cyo gutwita bitumvikanyweho nicyo gituma umwe ashobora kutemera kurera umwana ugasanga umwana agiye kuruhande rumwe kubera ko bitari byapanzwe muri gahunda".   

Ni igikomere kitorohera bamwe muri bene aba bana, nk’uko uwaganiriye na Isango Star avuga ko yarezwe na se gusa ndetse akamuhisha nyina. Mu gahinda ke, avuga ko se yaje kumushakiraho undi mugore bananirwa kubana akabura aho yerekeza akisanga mu muhanda.

Ati "kugeza na nubu sindamubona (Mama) ndababaza bagaca hirya hino ntabwo bajya babimbwira, Papa yazaga yasinze agakubita nanjye naramucitse, byatumye mba mu buzima bubi, batumye ndara hanze, batumye nsha mu buzima bugoranye cyane no mu ishuri byaranze mba ntekereza umubyeyi wanjye Mama, ndamutse mubonye nakwishima".          

Marcel Sibomana, Umuyobozi ushinzwe porogaramu z’iterambere ry’umwana mu muryango Save the Children, avuga ko iyi ari imbogamizi ikomeye ku burenganzira bw’umwana, agasaba ababyeyi kudatuma abana barenganira mu makosa yabo, ahubwo bakababwiza ukuri.

Ati "umwana ashobora kuvuga ati ese Mama ko abandi bana bafite ba Papa wabo njyewe navutse gute cyangwa akaba yabaza Papa niba asanze ari kubana na Papa we ati ese Papa navutse gute ko mbona nta Mama ndi kubona bakaganira akabimubwira, ni inshingano za buri mubyeyi kuba yabwira umwana ababyeyi be, niba habayeho kutumvikana ntabwo biba bivuze ko kutumvikana bigomba kugira icyo bitera ku mihungabanyirize cyangwa se ku guhungabanya uburenganzira bw'umwana".    

Ubusanzwe amategeko yo kurengera umwana mu Rwanda avuga ko umwana afite uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be, kubana nabo no kurengerwa nabo mu gihe bariho. Amazina ya Se n’aya Nyina b’umwana yandikwa mu gitabo cy'irangamimerere no mu bindi bitabo by'ibarura ry'abantu hatitawe ku buryo umwana yavutsemo bijyanye n'uko ababyeyi be babanye.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 18, 2024 - 15:42