
Bahangayikishijwe n’abakomeje gusiga ubuzima ku kiraro gihuza Nyabihu na Ngororero
Jan 7, 2025 - 09:16
Abanyuraga ku kiraro cyahuzaga akarere ka Ngororero n’aka Nyabihu baravuga ko bahangayikishijwe n’abakomeje kuhagwa bakahasiga ubuzima kuko ubu cyatwawe n’ibiza. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko iki kibazo bukizi ariko hagishakwa ubushobozi kugira ngo ikiraro cyubakwe.
kwamamaza
Abagaragaza iki kibazo cyane ni abanyura kuri ki kiraro cyahuzaga uturere twa Ngororero na Nyabihu, bavuga ko bahangayikishijwe nuko hari abakigwamo bakahasiga ubuzima.
Umwe avuga ko “tubarohira ruguru iyi aho bagiye bahagama …nuko bagapfa. No mu minsi yashize hapfuye umwana wari utuye hano haruguru, ari kwambuka avuye ku ishuli nuko turamubura. Hari undi mwana wo kwa Karake wahaguye, ni hano haruguru muri Nyabihu…abo twarabashyinguye kubera iki kiraro.”
Undi ati: “bamwe bararohama ndetse n’abanyeshuli bakabura aho banyura. Ubundi dufite imbogamizi yo kubura ikiraro.”
“ikiraro cyaracitse none tubura uko twambuka ngo tujye hakurya mu mirimo yacu. Imihahirane yabaye mike kubera kubura uko twambuka.”

Bavuga ko iyo ikiraro cyuzuye, abanyeshuli bijya kwiga bambutse ikiraro Babura uko bambuka. Basaba ko cyakorwa nabo bakava mu bwigunge.
Umwe ati: “ iyo yaguye buri wese aguma mu karere ke, guhaha ni rimwe na rimwe ndetse hakaba n’ababurara babuze aho banyura.”
“badufasha tugakora iki kiraro nuko natwe tukabafasha dukora imiganda nuko tukabona ikiraro.”
“mutuvuganiye nkamwe muba mwahageze mukabibona ko tubangamiwe cyane, cyakorwa nuko tukabona ikiraro gihuza Ngororero na Nyabihu, tukabona ubuhahirane.”
NKUSI Christophe; Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, avuga ko kibazo cy’iki kiraro bakizi kandi hagishakwa ubushobozi kugira ngo cyubakwe ubuhahirane bukomeze.
Ati: “ kiri mubyo duteganya kuzasana…icyo nababwira ni uko aho hose hagiye hagira ibibazo by’ibiza yaba ibiraro…kuburyo turi gushakisha uburyo kugira ngo ibyo bikorwaremezo byongere bikorwe nuko imihahirane hagati y’abaturage ikomeze.”
Abatuye mu turere twa Nyabihu na Ngororero bavuga ko uretse kuba iki kiraro cyarahagaritse ubuhahirane hiyongeraho kuba hari n’ababyebyi babyarira nzira kubera kubura uko bahambuka.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -Iburengerazuba bw’u Rwanda.
kwamamaza
-
kabagerageza guhindura inzira igiheikiraro kitarakorwa. uretse gisanwa hafi buri mwaka cg ibiri. bazashireho icyo mu kirere abanyemodoka ubwo bazimenya. bajye bazenguruka. umutekano w'abanyamaguru niwo w'ibanze. murakoze
Kiny
Eng
Fr


